Igitekerezo: Aribaza impamvu ubu ntawugicuruza ikarito yakijije benshi ngo akire

Umunyamakuru w’ikinyamakuru umubavu.com Nsengimana Theoneste yibaza impamvu muri iki gihe nta muntu wapfa kubona ucuruza ikarito ikamukiza, mu gihe mu bihe byo hambere hari abagiye bayicuruza ubu bakize mu buryo bukomeye.

Avuga ko ukoze isuzuma ukagenda mu masoko akomeye cyane cyane yo mu mujyi wa Kigali, usanga abacuruzi bamwe na bamwe bakomeye ubu, baragiye bazamurwa no gucuruza ikarito.

Ati "Aho waba utuye hose nujya mu mujyi, uzankorere ubushakashatsi nawe ugende umuryango ku wundi ubaze, uzasanga 50% by’abantu bacururiza mu mujyi, ni abantu bacuruje ubuconsho, ni abantu bacuruje ikarito, ni abantu bacuruje ubunyobwa, ni abantu bacuruje utuntu n’utundi".

Iyumvire byinshi muri Video:

Akomeza avuga ko usanga muri iki gihe bitashoboka, ati "Nujya kubireba rero, urasanga kuri ubu, bidashoboka, ntabwo bibaho, nta nubwo bishoboka, ntabwo ushobora kwifata ngo ucuruze ubunyobwa, ushinge ikarito, numara kuva ku ikarito ujye kuri Butike, nuva kuri Butike ujye kurangura I Dubai, ntabwo bishoboka.

Theoneste avuga nubwo igihugu kigenda gitera imbere n’uburyo bwo gushaka amafaranga zigahinduka, ibintu bitoroshye, ati " Nubwo waba warize amahame n’amahame y’uburyo bwo gushaka amafaranga cyangwa kuyabika, ibintu bitoroshye".

Kuvuga ko ibintu bitoroshjye hanze aha, Nsengimana yafashe urugero rwo kuba ushobora kubona umumotari utwaye Moto imyaka nk’10 yose nyamara atarabasha kwigurira iye.

Ati "Urajya kureba ugasanga umuntu atwaye Moto imyaka 10 ataragura indi Moto, umuntu ugasanga atwaye igare imyaka 10 nta kindi rimufasha kitari ukwishyura ’Versement’ ya nyiri ikinyabiziga no kwishyura umusoro n’utundi tuntu na we akeneye, ugasanga umuntu kugira ngo yiteze imbere bidashoboka kubera abakenera amafaranga yose afata".

Kuri we yumva ngo Leta yagakwiye kwicara ikareba icyakorwa mu rwego rwo kunoza neza ibijyanye no kwihangira umurimo.

Yibaza icyakorwa mu gihe abantu bigishwa kwihangira imirimo nyamara kuyihanga bikaba bikomeye. Yakomoje ku rubyiruko ibihumbi ruheruka kwirukira kuri Kigali Convention Center aho rwari rwijejwe gutahana amadorari nyamara rugataha rwimyiza imoso nyuma yuko rusanze ari abatekamutwe dore ko bajyanywe no mu nkiko.


Umunyamakuru Nsengimana Theoneste yibaza impamvu muri iki gihe ntawugicuruza ikarito ngo imukize mu gihe hari benshi yashize ku gasongero k’ubukire bayicuruje mbere

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo