Accueil > Abo turibo

Abo turibo

INTEGO YACU

Urubuga www.umubavu.com ni urubuga rw'amakuru atandukanye rugamije gutangaza amakuru y'ibijyanye n'imyemerere y'abatuye isi mu mbamutima zabo n'imyumvire yabo ku iyobokamana, nuko abakristo bafata politike ariko kandi rukibanda ku "Umwimerere w'ibya Kristo Yesu yahaye abe binyuze mu maraso yabacunguje ku manywa y'ihangu I Golgota". Twifuza ko twabona abantu benshi bakira agakiza bagahindukirira kuri Kristo ndetse bagakomera mu byo kwizera.

INKOMOKO Y'IZINA

Imvano y'izina " Umubavu" ni ijambo ryihagije dusanga mu byanditswe byera mu gitabo gisoza ibindi byose Yohana yahishuriwe (Ibyahishuwe) ubwo yari ku kirwa cy'I Patimos mu gice cyacyo 5:8 tuhasanga aya magambo:

"Amaze kwenda icyo gitabo, bya bizima bine na ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y'Umwana w'Intama, bafite inanga n'inzabya z'izahabu zuzuye imibavu, ari yo masengesho y'abera". Twifuza ko iki kinyamakuru cyaba isoko y'ibinezeza Imana nk'uko amasengesho y'abakiranutsi ayihumurira, iyo dukoze ibikorwa byiza tuba duhesha Imana icyumahiro, ibi rero tubigeraho kubera ubuyobozi bwiza ninayo mpamvu tuzajya tubagezaho n'andi makuru y'ibibera mu isi kugirango abakristo basengere ibyo byago twabagaragarije.

IBYO DUKORA

Dutangaza inkuru zubaka umurimo w'Imana n'igohugu zitandukanye mu ngeri nyinshi nta mupaka w'amadini cyangwa se amatorero : Abashumba, abaririmbyi (Korali,Amatsinda , Abanyamasengesho, abanyapolitike cyangwa se Abahanzi), abo bose tukabafasha kumenyekanisha ibyabo kugira ngo ubutumwa batanga bugere kure ari buzima kandi bunyuze umutima wababwakira tukanabagira, ikindi kandi dukorana n'amatorero mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa, tugakorana n'abayobozi munzego za Leta ryabo binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga ryihuse aho waba uri hose ku isi ku murongo wa interineti.

UKO WATUBONA

Dukorera mu gihugu hose cyane cyane mu murwa mukuru w'u Rwanda I Kigali, mushobora kandi kutwandikira kuri aderesi (address) zikurikira:

E-mail: theonesteumubavu@gmail.com

Telefoni: 0784882113

Facebookpage: https://www.facebook.com/pages/Umubavucom/509010232574735?ref=hl

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page