Zimbabwe : Uwahoze ari Visi Perezida yanze kwitabira ibiganiro Mugabe yamutumiyemo

Emmerson Mnangagwa wahoze ari Visi Perezida w’igihugu cya Zimbabwe akaza kwirukanwa mu mirimo ye, yateye utwatsi ubutumire bwa Robert Mugabe wamutumiraga mu biganiro ahubwo amuburira ko akwiye guhita ava ku butegetsi atarindiriye gukurwaho ku ngufu.

Mnangagwa utakiri mu gihugu cye bigakekwa ko ari muri Afurika y’ Epfo, kuri uyu wa kabiri nibwo yavuze ko adashobora gupfa gusubira mu gihugu cye kubera impamvu z’umutekano we dore ko atacyizewe na Perezida Mugabe nk’uko BBC yabyanditse.

Yagize ati “ Yansabye kujya ku ngoro ye musubiza ko ntari mu gihugu kandi ko yamaze kumvana ku mwanya wa Visi Perezida w’igihugu, bityo ko nta nshingano ngifite. Icyakora nshobora kujyayo ku butumire bwa bagenzi banjye bo mu ishyaka cyangwa igisirikare mu gihe banyizeza umutekano usesuye.”

Yakomeje avuga ko abari bashinzwe umutekano aho atuye bahise bahakurwa akimara kwamburwa inshingano ze.

Ati“ Abashinzwe umutekano b’inshuti zanjye baramburiye ko hari umugambi wo kumfunga no kunkuraho. Byari ku mpamvu z’umutekano wanjye ni yo mpamvu nahisemo kuva mu gihugu rugikubita.”

Mnangagwa kandi yavuze ko ibibazo bya politiki biri muri iki gihugu bitakiri hagati ye ubwe na Mugabe ahubwo Perezida abifitanye n’abaturage ba Zimbabwe.

Atekereza ko abaturage bagaragaje icyizere gike bafitiye umukambwe Mugabe n’ubutegetsi bwe binyuze mu myigaragambyo bakoreye mu gihugu no hanze yacyo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Ku Cyumweru, ishyaka rya Mugabe, Zanu-PF ryamwirukanye ku buyobozi bwaryo na ho kuri uyu wa Mbere Inteko Ishinga Amategeko ikaba yatangiye urugendo rwo kumweguza ku butegetsi amazeho imyaka 37.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo