Ushaka guhungabanya umutekano wa Uganda icyamubera cyiza ni ukwiyahura-Museveni

Mu ijambo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yagejeje ku Badepite 317 b’ishyaka NRM (National Resistance Movement) ahitwa Kiboga abashimira uruhare bagize mu kwemeza ko Itegeko Nshinga rihinduka akazongera kwiyamamaza, Museveni yabasabye kudakangwa n’ababatera ubwoba kubera amahitamo yabo anacira amarenga abafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu ko icyababera cyiza ari uko bakwiyahura.

Umushinga wo gukura mu Itegeko Nshinga ingingo y’uko uwemerewe kwiyamamariza kuba Umukuru w’igihugu cya Uganda atagomba kuba arengeje imyaka 75, wateye impaka nyinshi mu Nteko nubwo byaje kurangira uruhande rwa Museveni rutsinze.

Perezida Museveni ashimira Abadepite bo mu ishyaka rye NRM yagize ati “Ndabashimiye rwose kubera ubwitange n’ubutwari mwagaragaje muri iki gikorwa twagezeho. Ababatera ubwoba, mubihorere tuzahangana na bo. Nta muntu n’umwe ushobora guhungabanya umudendezo w’iki gihugu. Niba hari ubiteganya namugira inama yo kugura uburozi, akiyahura kuko Uganda yiteguye gutsinda uwo ariwe wese washaka guhungabanya umudendezo wayo.”

Abitabiriye ibi birori bahavuye bemeranyijwe ko bagiye kuzenguruka igihugu bumvisha abaturage ko biri mu nyungu z’igihugu kongera imyaka igize manda y’Umukuru w’igihugu ikava kuri itanu ikaba irindwi nk’uko bitangazwa na The Monitor.

Umwe mu bayobozi bakuru ba NRM akaba ahagarariye n’Akarere ka Kiboga mu Nteko Ishinga Amategeko witwa Ruth Nankabirwa yavuze ko afite ikizere ko abaturage bazatora bemeza ko imyaka igize manda ya Perezida yakongerwa.

Mu matora yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda mu Ukuboza 2017, mu badepite 410 abagera kuri 317 bo muri NRM batoye bemeza ko imyaka ntarengwa isabwa umuntu ngo yiyamamarize kuyobora Uganda ivanwa mu Itegeko Nshinga.

Bamwe mu bakurikirana Politiki ya Uganda bavuga ko gukuraho iriya ngingo bizatuma Perezida Museveni yongera kwiyamamariza kuyobora Uganda mu matora azaba mu mwaka wa 2021.

PNG - 694 ko
Museveni aragira inama abashaka guhangabanya umutekano w’igihugu ayoboye kwiyahura kuko bafashwe bahura n’ingorane

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo