Close MORE NEWS Uganda: Wa mudepite wakanguriye abagabo kujya bakubita abagore babo yasabiwe guhagarikwa ku kazi UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 22-03-2018 saa 14:03' whatsapp Facebook Depite Onesimas Twinamatsiko watangarije kuri Televiziyo ko abagore bagomba kujya bakubitwa igihe bakosheje, ndetse nyuma akaza kubisabira imbabazi avuga ko bamwumvise nabi, kuri ubu imiryango 25 iri kumusabira guhagarikwa nibura amezi atanu. Ibyumweru bibiri birashize Depite Onesimas Twinamatsiko atangaje ko igihe abagore bakoze amakosa bagomba kunyuzwaho akanyafu bikababaza abatari bake biganjemo imiryango irebera uburenganzira bwa muntu. Imiryango 25 irengera uburenganzira bwa muntu ndetse n’indi ifite aho ihuriye n’imibereho myiza y’umuryango yasabye ko Onesimas Twinamatsiko yahagarikwa ntiyongere gukandagira mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda mu gihe kingana n’amezi atanu mu rwego rwo kumufasha gushyira ubwenge ku gihe agatekereza neza ku magambo yavuze. Bonnie Kicoco uhagarariye abagore yavuze ko byaba byiza bahagaritse Onesimas Twinamatsiko mu gihe cy’amezi atanu kuko ibyo yavuze byetesheje agaciro umugore. Bonnie yagize ati, “Ntibyoroshye guhangana n’ihohoterwa muri iyi myaka, ariko ntibyumvikana kandi biteye agahinda kubona umudepite atinyuka guhagarara imbere ya camera agashyigikira ihohotera ariwe wagafashe iya mbere arirwanya.” Onesimas Twinamatsiko akimara gutangaza ibi bikumvwa nabi mu matwi ya benshi, yihutiye gusaba imbabazi avuga ko bari kubyumva mu buryo we atashakaga gusobanura. Ubushakashatsi bwakozwe na (UDHS: Uganda Demographic Health Survey) muri 2016, bugaragaza ko 56% by’abagore bari hejuru y’imyaka 15 muri Uganda bahura n’ihohoterwa. Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Uganda: Wa mudepite wakanguriye abagabo kujya bakubita abagore babo yasabiwe guhagarikwa ku kazi UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 22-03-2018 saa 14:03' whatsapp Facebook Depite Onesimas Twinamatsiko watangarije kuri Televiziyo ko abagore bagomba kujya bakubitwa igihe bakosheje, ndetse nyuma akaza kubisabira imbabazi avuga ko bamwumvise nabi, kuri ubu imiryango 25 iri kumusabira guhagarikwa nibura amezi atanu. Ibyumweru bibiri birashize Depite Onesimas Twinamatsiko atangaje ko igihe abagore bakoze amakosa bagomba kunyuzwaho akanyafu bikababaza abatari bake biganjemo imiryango irebera uburenganzira bwa muntu. Imiryango 25 irengera uburenganzira bwa muntu ndetse n’indi ifite aho ihuriye n’imibereho myiza y’umuryango yasabye ko Onesimas Twinamatsiko yahagarikwa ntiyongere gukandagira mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda mu gihe kingana n’amezi atanu mu rwego rwo kumufasha gushyira ubwenge ku gihe agatekereza neza ku magambo yavuze. Bonnie Kicoco uhagarariye abagore yavuze ko byaba byiza bahagaritse Onesimas Twinamatsiko mu gihe cy’amezi atanu kuko ibyo yavuze byetesheje agaciro umugore. Bonnie yagize ati, “Ntibyoroshye guhangana n’ihohoterwa muri iyi myaka, ariko ntibyumvikana kandi biteye agahinda kubona umudepite atinyuka guhagarara imbere ya camera agashyigikira ihohotera ariwe wagafashe iya mbere arirwanya.” Onesimas Twinamatsiko akimara gutangaza ibi bikumvwa nabi mu matwi ya benshi, yihutiye gusaba imbabazi avuga ko bari kubyumva mu buryo we atashakaga gusobanura. Ubushakashatsi bwakozwe na (UDHS: Uganda Demographic Health Survey) muri 2016, bugaragaza ko 56% by’abagore bari hejuru y’imyaka 15 muri Uganda bahura n’ihohoterwa. Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu