Rutsiro: Amabandi amereye nabi abaturage bo mukagari ka Sure

Akagari ka Sure mu murenge wa Mushubati mukarere ka Rutsiro haravugwa amabandi aca inzugi agasahura ibyo munzu bagasaba ubuyobozi ko bwabatabara bakabakiza ibyo bisambo byabajogoroje. Aya mabandi yari amaze iminsi atagaragara muri aka gace ariko ngo ubu yongeye kwaduka aho ari kwigabiza amazu y’abantu agasahura ibirimo agasiga banyiri inzu iheruheru.

Umwe muri aba baturage nawe wahuye n’ikibazo cyo gutoborerwa inzu wa ganiriye n’umubavu.com yavuze ko amabandi yaje agapfumura unzu babamo bakamutwara ibintu bitandukanye.

Yagize ati”banciriye urugi bajya munzu bantwara ibikoresho byose by’inzu [……. ] Tugasaba ubuyozi ko bwadufasha bakadukiza ibi bisambo”.

Undi nawe yavuze ko aya mabandi acunga bwije banyiri amazu bamaze gusinzira ubundi agapfumura amazu cyangwa agaca inzugi akajya munzu agagasahura buri kimwe cyose.

Yagize ati”ibyo bisambo bihengera bumaze kwira ubundi bagapfumura amazu kandi ntakintu basigamo [……]tugasaba inzego z’ubuyobozi ko zabihagurukira”.

Mudahemuka Christophe ni umuyobozi w’umurenge wa Mushubati aganira n’umubavu yavuze ko abaturage babifitemo uruhare kuko ngo aya mabandi ntiyacika badakajije amarondo kugirango babashe kwicungira umutekano.

Yagize ati”icyo kibazo kugira ngo gikemuke burundu nuko abaturage bakaza amarondo kugirango birindire umutekano”.

Ikibazo cy’ubujura muri aka gace cyari kimaze iminsi kitagaragara muri aka gace aho usanga ibi bisambo bidatinya kwiba n’inka zarubanda ndetse hari n’aho usanga batwara ama terevision,za matera zo munzu ndetse n’ibikoresho byo munzu.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
U Ben Uwimanifashije Kuya 8-02-2019

Abo Baturage Bakeye Ubutabazi Bw’ubuyobozi!

Nzabahimana Theogene Kuya 16-12-2018

Umuyobozi Wumudugudu Na Mutekano Naporising Ntakindi Bagombo Gukora Ni Bakaze Irondo Mukoze

Theophile Kuya 13-08-2018

Amabandi wagirango n’icyorezo kuko atagitinya no guca inzugi nyir’urugo agatabaza bikaba iby’ibyubusa kuko baheruka kwiba iwacu barigutabaza ariko bajyana television n’ibijyana nayo byose! ibisambo biratimara pe!