Perezida Kagame yaburiye abayobozi biremereza ngo abantu babaramye

Perezida Kagame yihanangirije abayobozi barenga 300 bitabiriye Umwiherero wa 15, abasaba kurangwa n’umuco wo kwicisha bugufi bashyira imbere akazi bashinzwe aho gutegereza ibyubahiro biremereza ngo abantu babaramye.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Werurwe 2018 ubwo yasozaga Umwiherero wa 15 w’abayobozi, umwanya yagaragaje nk’igihe cyo kwisuzuma ngo ibyo bakora bijyane n‘ibyo igihugu cyifuza n’ibyo abaturage babategerejeho.

Mu mpanuro ze Umukuru w’Igihugu, yasabye abayobozi badaha serivisi nziza abaturage bashinzwe kureka gushaka ibyubahiro ahubwo bakarangwa n’umuco ushyira imbere inshingano zabo mu bikorwa kuko aribyo byiza kuri bo no ku gihugu muri rusange.

Ubwo yatangizaga Umwiherero, Perezida Kagame yavuze ko hari abayobozi batava mu biro ngo begere abaturage babafashe kwiga ku bibazo igihugu gifite.
Kuri uyu wa Kane bwo yavuze ko hari abandi bava mu biro, bajya hanze begereye abaturage bigasa n’aho ubuzima bwahagaze, hagashyirwa imbere uburyo bari bwacyirwe mu cyubahiro.

Ati “Iyo yamanutse ni nk’aho ijuru ryaguye. Aramanuka ukagomba kubyumva ko yaje ntimunatware umwanya muganira icyamuzanye cy’akazi ahubwo ibintu byose bigahagarara ukagomba kumwakira. Ibintu byose bigahagarara n’abari mu biro bakabivamo hagati aho n’uwamanutse aragenda bakamukinga rwa rukuta rw’abamwakiriye akabona ibyo gusa ibiri inyuma yagakwiye kuba abona ntabyo abona […] bakakwereka ibyo bashaka ko ubona.”

Umukuru w’Igihugu yabwiye abayobozi ko ibi bintu yagiye abibona kenshi, ndetse anitsa cyane no ku bayobozi bakorera ku jisho bagashyira mu nshingano ibibareba ari uko bari busurwe gusa.

Yavuze ko hari igihe yajyaga asura ahantu, agasanga imihanda yakozwe muri iyo minsi, akibaza uburyo ubushobozi bwo kuyikora buba bwarabuze nko mu myaka icumi ariko bukaboneka mu cyumweru kimwe ari uko agiye kuhasura.

Ati “Bujya gucya ahatari umuhanda, ihari inyerera rwose. Navuze ko nzaza hashize icyumweru kimwe, ubwo bushobozi bwabonetse gute, kuki butabonetse muri ya myaka icumi ngo hamere gutyo? Ubushobozi buboneka bukora imihanda ari uko Perezida agiye kuhasura buvahe? Ndashaka kubabwira ko butava mu biro bya perezida, hagomba kuba hari aho ubwo bushobozi buba buri.”

Yatanze urugero rw’igihe kimwe yagombaga gusura Intara y’Iburasirazuba ariko ku bw’impamvu zitunguranye urugendo rwe rugasubikwa ku munota wa nyuma.

Ngo icyo gihe abaturage bamushimiye kuba yari yagize icyo gitekerezo ariko bamusaba ko yajya abigenza atyo buri gihe kuko aribwo abayobozi babegera bagashyira mu bikorwa inshingano zabo. Yavuze ko ngo abaturage bamubwiye bati “ jya udutumaho ko ugiye kuza. Iyo wavuze ko ugiye kuza n’imihanda irakorwa.”

Hari abayobozi barangwa no gukunda ibyubahiro

Perezida Kagame kandi yasabye abayobozi gucika ku muco wo gukunda ibyubahiro no gukorera ku jisho, buri wese agashyira mu bikorwa inshingano ze aho guta umwanya mu bidafite agaciro.

Ati “Protocole mugira ni umuco mubi. Ugasanga abantu batanu biruka bashaka intebe imwe y’umuntu umwe. Umuntu umwe, abantu batanu biruka inyuma y’intebe gute? Ntimwitwa ngo muza muri bus, abantu bari mu bus imwe ari cumi […] ntabwo ndazigenderamo ariko nzi ibibamo.”

“Hari ugomba kwicara aha abandi bakirunda ku ruhande rumwe, abantu baremereye ntabwo […] ugasanga Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ararwana n’abari muri bus ngo arashakira Minisitiri we intebe. Niba itarimo uravamo ujye mu yindi, kureba ko intebe ya minisitiri irimo ni ukugira ngo bigende bite?”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko amaze kurambirwa n’uyu muco ndetse hari benshi yagiye yihanangiriza akababwira ko adashaka ko bakomeza kurangwa nawo ahubwo ko bakwiye kwita ku nshingano zabo mbere yo gusaba ibyubahiro.

Ati “Ubwo mureba mbasubiriramo ibi, nirinze kuvuga amazina, nirinze kubaha ingero ngo mvuge kanaka, nature amazina […] hari n’abari hano nabwiye ubwanjye, mfata telefoni nkamubwira ngo nzongera kubona wemera ko bagukorera biriya, umunsi nzongera kubibona bizajya kuba nakwirukanye.”

Yakomeje avuga ko hari ubwo Minisitiri runaka ava mu butumwa bw’akazi mu mahanga, yamanuka ku kibuga cy’indege ugasanga abayobozi bandi bagiye kumwakira, abapolisi bafite amapeti nabo baretse izindi nshingano bakajya kumureba, ‘bakiruka inyuma ya Minisitiri usohotse mu ndege.’

“Wagabanyije kwiremereza ugakora akazi kawe”

Umukuru w’Igihugu yabwiye aba bayobozi ko gukunda ibyubahiro atari cyo gikenewe kuko binatwara byinshi mu bushobozi ahubwo ko icy’ibanze ari gukora kinyamwuga bubahiriza inshingano zabo.

Ati “Mukore akazi kanyu niba ikibazo ari uko wumva ko udahembwa neza, icyo ni ikindi kiganiro. Ariko akamaro kawe gakwiye gutandukanywa n’ibi kandi wa muco navuze ujyana n’ubunyamwuga, iyo ukora kinyamwuga ntabwo uhera muri ibi bintu bidafite umumaro.”

“Muzagerageze rimwe kubyiyima niba ari nko gufunga umwuka, uzagerageze rimwe ubyiyime. Nubikora kabiri uzaze umbwire niba hari icyo ubona watakaje. Hatakara iki? Wagabanyije kwiremereza ugakora akazi kawe? Ahubwo wabyiyimye ugakora akazi kawe njye nibwira ko umuntu muzima akwiye kuba afite ukunyurwa ngo yakora ikintu kigira ikivamo gifite agaciro kuri we no ku bandi. Iyo wakoze ikintu neza, iyo wishyize mu mwanya utiremereje, ugira ibi bisubizo.”

Muri uyu mwiherero hakozwe ibiganiro bitandukanye birebera hamwe uko iterambere ry’u Rwanda ryakomeza kwihuta, ibibazo bihari bigashakirwa umuti hashyizwe imbere inyungu z’abaturage.

Ku munsi wa mbere wawo harebwe aho gushyira mu bikorwa icyerekezo 2020 bigeze n’uko imyanzuro y’Umwiherero uheruka yeshejwe.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yavuze ko mu Mwiherero w’abayobozi uheruka ubwo wabaga ku nshuro ya 14, imyanzuro yafatiwemo yagabanyijwemo ibikorwa by’ingenzi 62, igera kuri 51 muri yo ikaba ariyo yakozwe ku kigero cyo hejuru.

Dr Ngirente yavuze ko mu ntego 52 z’Icyerecyezo 2020, umunani zonyine zingana na 15% arizo zashyizwe mu bikorwa 100%, mu gihe hasigaye imyaka ibiri gusa. Intego 19 (37%) zo zimaze gushyirwa mu bikorwa ku gipimo kiri hejuru ya 75%; izindi 19 (37%) zashyizwe mu bikorwa hejuru ya 50% naho 6 (12%) ziracyari munsi ya 50%.

Ku munsi wa kabiri, aba bayobozi baganiriye ku ngamba zikwiye gushyirwa mu bikorwa hagamijwe kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi nka kimwe mu bikorwa n’Abanyarwanda benshi.

Naho ku munsi wa gatatu baganiriye ku ‘kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi’ no ku ‘kunoza imitangire ya serivisi z’ubuzima n’izo kwita ku mikurire y’ umwana ukiri muto’.

Uyu Mwiherero wabaga kuba ku nshuro ya 15 kuva ku wa Mbere tariki 26 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2018, abayobozi barenga 300 bahagarariye inzego zitandukanye za Leta, ibigo biyishamikiyeho ndetse n’ibigo byigenga n’iby’ubucuruzi nibo bawitabiriye.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo