Nyuma y’irahira rya Kenyatta, Raila Odinga nawe yatangaje igihe azarahirira kuyobora Kenya

Nyuma y’irahira rya Perezida Uhuru Kenyatta ryari ritegenyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2017 kuri manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma, umuyobozi w’amashyaka n’amashyirahamwe atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu gihugu cya Kenya, Ralia Odinga nawe ntiyaripfanye kuko yahise atangaza ko azarahirira kuyobora iki gihugu ku munsi hizihizwaho ubwigenge bw’igihugu ku itariki ya 12 Ukuboza.

Uhuru Kwenyatta yegukanye intsinzi nyuma y’isubirwamo ry’amatora yabaye ku itariki ya 26 Ukwakira 2017 mu gihe amatora yari yabaye mu kwezi kwa 8 yari yateshejwe agaciro n’urukiko rukuru ruvuga ko yabayemo uburiganya.

PNG - 976.3 ko
Uhuru Kenyatta yarahiriye kuyobora Kenya muri manda ye ya kabiri


Raila Odinga, umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihugu cya Kenya yatangaje ko ku itariki ya 12 Ukuboza nawe azarahirira kuyobora igihugu cya Kenya nka Perezida wa Repubulika kuri uyu munsi igihugu kizaba kiri mu birori byo kwizihiza imyaka 53 kibonye ubwigenge.

Uhuru Kenyatta, Perezida wa Repubulika ya Kenya na Visi Perezida we William Samoei Ruto, bamaze kurahirira kuyobora iki gihugu mu birori byabereye kuri stade ya Moi International Sports Centre aho umutekano wari wakajijwe mu bice bitandukanye by’iki gihugu cyane cyane mu murwa mukuru wa Nairobi by’umwihariko aha hafi y’ahabereye ibi birori aho inzego z’umutekano zari maso kubera umuvundo w’ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bari bahari.

Raila Odinga yatangaje ibi kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2017 nyuma gato y’uko Perezida Uhuru Kenyatta yari amaze kurahirira kuyobora igihugu muri iyi manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma. Ubwo Odinga nawe yarimo ageza ijambo ku barwanashyaka be n’abamushyigikiye bari bahuriye ku kibuga cya Jacaranda aho yavuze ko kuri bo badafata Kenyatta nka Perezida ahubwo Perezida ari Odinga kandi uzarahira kuri 12 Ukuboza.

Ikinyamakuru The Citizen dukesha iyi nkuru cyanditse ko mu magambo Odinga yavuze ubwo yari ahagaze hejuru y’imodoka ye, yagize ati “Uhuru Kenyatta ntabwo ari Perezida wa Kenya. Ntabwo duha agaciro amatora yo kuwa 26 Ukwakira, abaturage 83% ntabwo bayitabiriye”

Uyu muyobozi usasiba guhangana muri politiki ya Kenya kandi yakomoje ku biherutse kubera muri Zimbabwe aho umukambwe Robert Mugabe yahiritswe ku butegetsi n’uwahoze ari Visi Perezida, Emmerson Mnangagwa maze ashimangira ko irahira rye (Odinga) rizaba nk’irya Mnangagwa aho kuba nka Kizza Besigye wa Uganda nawe wigeze kurahira ariko bigateshwa agaciro cyane ko na Museveni yari yarahiriye kuyobora iki gihugu.

Raila Odinga yagize ati “Mwe mwese muziko Raila Odinga atari ikigwari, muri Uganda, Kizza Besigye yarahiriye kuba Perezida, mu Cyumweru gishize Mnangagwa yarahiriye kuba Perezida ariko ntabwo tuzakora nk’ibya Besigye , tuzarahira nka Mnangagwa warahiye akanajya muri Perezidansi”

Ubwo yamaraga kuvuga ijambo rye, Odinga yahereje indangururamajwi usalia Mudavadi, Polisi ya Kenya nayo yari ibamereye nabi itera ibyuka bihumanya mu isinzi y’abarwanashyaka ba Raila Odinga bari baje kwamaganba irahira rya Uhuru Kenyatta.

Tariki ya 12 Ukuboza muri 1963 nibwo inkundura yo guharanira ubwigenge yari iyobowe na Jomo Kenyatta yatangiye gusa nyuma y’umwaka nibwo ku itariki ya 12 Ukuboza 1964 igihugu cya Kenya cyabonye ubwigenge gitangira kwitwa Repubulika ya Kenya kugeza magingo aya.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo