Kwa Rwigara Assinapol bagiye guteza ibyabo cyamunara

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), cyatangaje ko umuryango wa Assinapol Rwigara mu gihe waba udatangiye kwishyura ibirarane by’imisoro ukibereyemo, nyuma ya Ugushyingo uyu mwaka, imitungo yawo izatangira gutezwa cyamunara iki kigokandi kinavuga ko kitigeze kibafungira ubucuruzi.

Ibihe byuje umwijima byanze gutamuruka kugirango umuryango wa Nyakwigendera Rwigara ubashe kureba inzira,ahubwo igicu gikomeje kubudika. Imana nibona ikiremwa cyayo mu nzira ifunganye izacyereka iyaguye kugirango haboneke umucyo. Ese PSM Itabaza izarangurura ijwi cyangwa yaguye mu cyuho cya Demokarasi. Iyi nkuru yasohotse mu kinyamakuru Ingenzinyayo.

Isi tuzayisiga uko twayisanze? Isi twayisanze uku cyangwa twarayihinduye.Tariki 21 Nyakanga 2017 nibwo umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol wishyize mu maboko y’Imana babonye bafungiwe uruganda rwabo rw’itabi rukorera mu gace kahariwe inganda mu myaka yashize.

Amakuru akimara gusakara ko uruganda rwa Rwigara rufunzwe twagerageje gushaka abashinzwe inganda ngo tubabaze impamvu banga ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umuteakano wabo ariko badutangariza ko twabaza abo mu misoro nabo banga kugira icyo batangaza. Ikindi twabashije kubwirwa nabamwe mu bizerwa ba Leta ngo inganda zose zarimuwe bo banga kurwimura.Umuryango wa Rwigara wo ntabwo wemeranya nabo bavuga ko banze kwimura uruganda ahubwo ngo barabananije.

Bamwe mu bakozi bakoreraga uru ruganda baravuga ko bamaze amezi 4 uru ruganda rufunze ngo hari n’abasekirite batazi aho bavuye ngo kandi hanakingishije ingufuri zazamye na RAA.

Umuyobozi Mukuru wa RRA, Richard Tusabe, aherutse kubwira IGIHE ko uwo muryango utaratangira kwishyura, bityo ko uku kwezi nikurangira batarishyura bazateza imitungo yabo cyamunara.

Yagize ati “‘Nibatishyura tuzabiteza […] turacyareba inzira (procedures) bizakorwamo.”

Tusabe yakomeje avuga ko nibateza cyamunara, bazagurisha igishobora kuvamo ubwishyu cyose.

Anne Rwigara uri mu butabera hamwe n’abo mu muryango we ku byaha birimo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, yabwiye Urukiko ko RRA yabaye ibafungiye uruganda rw’itabi ngo babanze bishyure ayo mafaranga y’imisoro, agaragaza ko bibagoye kuko arirwo bakuragamo amafaranga.

Gusa Umuyobozi Mukuru wa RRA, Tusabe, yatangaje ko uruganda rw’abo rutigeze rufungwa. Ati “Uruganda se twigeze turufunga ahubwo, twe dushinzwe gushyigikira ubucuruzi urumva twajya gufunga ubucuruzi? Ntabwo twigeze dufunga uruganda rwose, n’ubu bashaka baza bagakora ntawababujije.”

Itegeko rigenga imitunganyirize y’isoresha, riteganya ko umusoreshwa ashobora gusaba Komiseri Mukuru kwishyura mu byiciro ibirarane by’imisoro, ariko ntibishobora kurenza umwaka umwe.

Iyo umusoreshwa atishyuye nk’uko yabyiyemeje mu masezerano, asabwa guhita yishyurira rimwe amafaranga yose yari asigaye.

Rinagena ko iyo umusoreshwa atabashije kwishyura, Ikigo cy’Imisoro gishobora gufatira umutungo we ndetse ibyafatiriwe bigatezwa cyamunara nyuma y’iminsi umunani umusoreshwa amenyeshejwe inyandikomvugo y’ifatira.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
david Kuya 14-11-2017

Iki kinyamakuru sevgiteye giturutse he?

iramukunda Kuya 14-11-2017

Uyu muyobozi ni akumiro ngo baze bacuruze se ntibafunze? Burya ni aho byaganaga mbese? Basi nibabiteza bazabarekure bazabaho uko Imana izabibaha. Ku isi bibaho none birahari ejo bikagenda nk’uko byanagaruka bagatunga.