Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yagize Dr Usta Kayitesi umukuru w’urwego RGB

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2019 iyobowe na Perezida Kagame, yagize Dr Usta Kayitesi Umuyobozi w’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) naho Dr Nibishaka Emmanuel agirwa Umukuru w’Urwego wungirije.

Dr Kayitesi wari usanzwe ari Umukuru wa RGB wungirije yasimbuye Prof. Shyaka Anastase waruyoboraga akaza kugirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Dr. Usta Kaitesi afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko. Yabaye umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, NUR, aba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi rusange, CASS, ari naho yakoraga.

Yari umwe mu bakomiseri barindwi bari bagize Komisiyo Ishinzwe gufasha Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga nk’uko byari byasabwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 9 Nzeri 2015. Icyo gihe Visi Perezida w’iyo Komisiyo.

Impinduka kandi zanakozwe mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), aho Dr Sabin Nsanzimana wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’iki kigo asimbuye Dr Condo Umutesi Jeanne wakiyoboraga kuva muri Gashyantare 2016.

Dr. Sabin Nsanzimana ni umuganga w’inzobere mu guhangana n’icyorezo cya Sida. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye no kurwanya ibyorezo (Clinical Epidemiology) yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Arimo kandi gusoza amasomo yo ku rwego rw’ikirenga mu bijyanye n’ibyorezo (Philosophy in Epidemiology) muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi.


Dr Usta Kayitesi wari asanzwe ari Umukuru wa RGB w’agateganyo, yagizwe umuyobozi wayo

Dr Nibishaka Emmanuel we yagizwe Umukuru w’Urwego wungirije





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
fido Kuya 31-07-2019

mwizeye amafoto mushyira hano ko ahura naba nyirayo?

Nsengiyeze Kuya 30-07-2019

Igihugu cyacu dufite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyabahwa Perezida wa Repuburika Kagame Poul Aho tugana ni heza twishimiye uburyo ijisho rye rihora rireba uko umunyarwanda agombye guhabwa service yifuza Umusaza wacu yatumye abanyarwanda tugira agaciro muruhando rwamahanga na manda ikurikiyeho tuzamutora Bweyeye kuva yabaho atumye tugera kwiterambere ryiza radio Rwanda igenda iwacu nkiri kigali Imana yamuhaye Impano yokuyobora neza Atwigisha kwihesha agaciro nkabanyarwanda amahanga yatuvuyeho aratugarukira Umusaza yatubereye Akabando umumaro .twishimiye Nyakubahwa kayitesi bagize umuyobozi wa RGB numuhanga kdi nabonye agira Impano yogushishoza neza. Imana imushyigikire munshingano yahawe.na bagenzi bose .Murakoze