Emmerson Mnangagwa yijeje Abanya -Zimbabwe ubuyobozi butarimo igitugu nk’icya Mugabe

Emmerson Mnangagwa witegura kurahirira kuyobora igihugu cya Zimbabwe nka Perezida mushya mu gihe cy’iminsi 90 y’inzibacyuho hategurwa amatora, nyuma yo kuva mu buhungiro yasezeranyije abaturage be ko icyo ashyize imbere ari demokarasi no guhanga imirimo izafasha abarenga 90% bari mu bushomeri nkuko Jeune Afrique yabyanditse.

Akigera mu gihugu aho yari avuye muri Afurika y’Epfo aho yari yarahungiye mu byumweru bibiri bishize, Mnangagwa, uzarahirira kuyobora Zimbabwe, ku munsi w’ejo kuwa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017, yabwiye imbaga y’abayoboke b’ishyaka Zanu-PF yari ikoraniye mu Mujyi wa Harare ko icy’ibanze azakora ari ukuzahura ubukungu no guhanga imirimo izafasha abanyagihugu.

Mnangagwa yagize ati “Turashaka guteza imbere ubukungu bwacu, turashaka amahoro, turashaka imirimo.”

Uyu mugabo wongeye kugaragara mu ruhame nyuma yo kwirukanwa na Mugabe ku mwanya wa Visi Perezida, yakomeje avuga ko hari abashakaga kumwica, ashimira igisirikare kuba cyarakuye ku butegetsi Perezida Mugabe mu mahoro.

Mugabe w’imyaka 93 irimo 37 yari amaze ku butegetsi, yeguye kuwa kabiri mu ibaruwa yasomewe mu Nteko Ishinga Amategeko yari yateranye yiga ku kumweguza. Yavuze ko iki cyemezo yagifashe ku bushake bwe kugira ngo ahererekanye ubutegetsi mu mahoro n’ituze.

Umuvugizi wa Zanu-PF, yatangaje ko Mnangagwa w’imyaka 71 azayobora igihe cyari gisigaye kuri manda ya Mugabe, kugeza muri Nzeri 2018 habaye amatora. Mbere yo gusubira muri Zimbabwe, Mnangagwa, bakunze kwita ‘ingona’ kubera ubushobozi bwe muri politiki yabanje guhura na Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma.

Itegeko Nshinga rya Zimbabwe riteganya ko Visi Perezida wari uriho ahita asimbura Perezida igihe yeguye, bivuze ko Phelekezela Mphoko, yagombaga kuba Perezida ariko yirukanywe n’ishyaka Zanu-PF, ndetse birakekwa ko atari mu gihugu. Ibi byatumye ishyaka rishyiraho Mnangagwa.

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Morgan Tsvangirai, yabwiye BBC ko Zimbabwe itangiye urugendo rushya ruzabamo amatora anyuze mu mucyo no mu bwisanzure. Yavuze ko Mugabe akwiye kwemererwa akajya kuruhuka iminsi ye asigaje. Gusa David Coltart uzwi cyane mu batavuga rumwe n’ubutegetsi we yanditse kuri Twitter ko ‘bakuyeho umunyagitugu ariko badakuyeho ubutegetsi bw’igitugu’.

Umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe, Perezida Alpha Condé, yavuze ko yishimiye ko Mugabe avuye ku butegetsi ariko ababazwa n’uburyo ubutegetsi bwe burangiye.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo