Amayobera  ku bayobozi bane b’umutwe wa FPB urwanya u Burundi bafatiwe muri Tanzania

Abayobozi bane bo mu mutwe wa FPB (Forces Populaires du Burundi) urwanya Leta y’u Burundi bafashwe kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017 . Muri abo bafashwe harimo Général-major Jérémie Ntiranyibagira ari nawe muyobozi w’uyu mutwe na Lieutenant-Colonel Édouard Nshimirimana wari umwungirije gusa ngo kugeza ubu nta muntu uzi aho baherereye.

Amakuri yavugaga ko abandi bayobozi babiri ba FPB yahoze ari FOREBU bafashwe ni Libère Nzeyimana batazira Mahopa, hamwe Liberata wari uhagararire uyu mutwe muri Tanzaniya. Nk’uko byemejwe n’uyu mutwe ngo aba bayobozi bafatiwe i Ngara mu gihugu cya Tanzaniya, hafi y’urubibi Uburundi buhana na Tanzaniya, ku ruhande rw’Intara ya Muyinga.

JPEG - 30.1 ko
Général-major Jérémie Ntiranyibagira umukuru w’umtwe wa FPB wahoze witwa FOREBU

Umuvugizi w’uyu mutwe , Col Adolphe Manirakiza yabwiye BBC ko Gen Maj Ntiranyibagira na Lt Col Nshimirimana bafatiwe mu gihugu ca Tanzania bari mu rugendo rw’akazi bari kumwe n’abandi babiri.

JPEG - 32.2 ko
Lieutenant-Colonel Édouard Nshimirimana wungirije umuyobozi wa FPB

Amakuru atangwa n’uyu mutwe avuga ko abo bantu bafashwe n’iperereza rya Tanzaniya rikoranye n’iry’u Burundi. Ayo makuru akomeza avuga ko Général-major Jérémie Ntiranyibagira umukuru w’uyu mutwe , Lieutenant-Colonel Édouard Nshimirimana umwungirije, hamwe n’abo bandi babiri boherejwe mu Burundi, bikavugwa ko baba bashyikirijwe ku mugoroba w’ejo ku Cyumweru umuyobozi ushinzwe iperereza i Muyinga.

Ayandi makuru atangwa n’abahora hafi y’ubuyobozi bw’uyu mutwe ni uko abafashwe bari basanzwe batumvikana na Hussein RADJABU ushaka kuyobora uyu mutwe.Ngo mu ifatwa ryabo Hussein Radjabu yaba yabigizemo uruhare.

Tanzania ibicishije ku biro by’umukuru w’igipolisi ushinzwe imperereza ku byaha irahira yivuye inyuma ko nta bantu nkabo yigeze ifata.

Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi ari nawe uvugira iperereza ry’iki gihugu ,Pierre Nkurikiye ntiyemeza cyangwa ngo ahakane aya makuru avuga ko ibyabereye ku butraka bwa Tanzania bitabazwa u Burundi nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu.

Gabriel Habineza/Umubavu.com



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo