Yarozwe inzuki abwiriza, bamuroze abwiriza ukuboko guhera mu kirere-Ubuhamya bwa Bigirimana Laurent

Bigirimana Laurent uvuga ko yatangiye gusengera abantu afite imyaka 4 gusa, yavuze uburyo yarozwe akajya aruka ibikeri n’imiserebanya n’uburyo bamurogeye mu rusengero akaboko kagahera mu kirere, uburyo yarozwe inzuki abwiriza n’ibindi byinshi bikubiye mu buhamya bwe.

Iyumvire muri Video ubuhamya bukomeye bwa Bigirimana Laurent:

Bigirimana Laurent usengera mu itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Kimisagara, yatangiye gukorera Imana nyirizina kera afite imyaka 4 nkuko abyivugira.

Ati "Natangiye gukorera Imana mfite imyaka 4, ni nabwo natangiye kumenya ko ndi umukozi w’Imana kuko ni nabwo natangiye kujya nsengera abantu".

Mu buhamya bukomeye Bigirimana yasangije UMUBAVU, yavuze uburyo yarogewe mu giterane yari afite muri 2008 I Byumba muri Paruwasi ya Rusekera aho yari agagaze ku ruhimbi abwiriza akarogwa inzuki.

Yavuze ukuntu izi nzuki yarozwe abwiriza zinjije mu rusengero izindi zikagota urusengero ari kubwiriza zikamwuzuraho kuva ku mutwe kugera ku birenge afashe Bibiliya abantu bose babirebesha amaso.

Avuga ko icyazimukuyeho ari isengesho yasengeye mu mutima agira ati "Mana ya Aburahamu, Mana ya Isaka nkuraho izi nzuki".

Nubwo ibi byose byabaye, Laurent ashimira Imana ko zagiye nta muntu n’umwe ziriye ndetse muri icyo giterane hakihana abantu barenga 600.

Si ibi gusa Bigirimana yahuye nabyo mu rugendo rwe rwo gukorera Imana kuko ubwo yajyaga Tanzaniya (I Mwanza) mu ivugabutumwa yanadusangije uburyo yaharogewe ukuboko kwe kugahera mu kirere umwanya munini.

Bigirimana Laurent ugifite abayeyi be bombi, ni umugabo ufite umugore n’abana batatu wavukiye muri Paruwasi ya Kavumu muri Ngororero, yakijijwe ku itariki ya 01 Gicurasi 1995.

Uwakenera Bigirimana Laurent mu buryo butandukanye bwaba ubw’ivugabutumwa n’ubundi, yamuhamagara kuri Telefoni igendanwa: 0783826021

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
binel Kuya 3-07-2019

komera komera umurimo w Imana nimugari. iyo tuwukoze turarindwa hakaboneka n ibihamya