Uruntu runtu rukomeje gututumba muri ADEPR

Urukundo rwarayoyotse abashumba bamwe bahindutse ibikange naho abakirisitu babaye nicecekere aho ubu bamwe mu bashumba bakomeje kurengana ntagikurikirana.

Nyobozi ya ADEPR yo irashaka iyihe shusho y’ubuvugabutumwa?
Uyobora ururembo rw’umujyi Pasiteri Kalisa Emmanuel yavuze ijambo ribi mu nteko y’akarere ka Gasabo mu itorero rya ADEPR. Abo twaganiriye bari muriyo nteko bagize bati, "Ubu twugarijwe n’igitugu kubera ko abatuyobora bananiwe ijambo ry’Imana bagahinduka abaterabwoba nk’abanyepolitiki bo ha mbere".

Uyu yagize ati, " Uyu Kalisa ngo yababwiye ko utazamwubaha azirwanaho kandi akamwirenza."

Dore ikirunduye urukundo muri ADEPR ,ugusenga kukaba gusigaye gukemangwa.Gusenga basengana imbereka nk’abagore basangiye umugabo nibyo bikomeje kuba imihigo mu itorero rya ADEPR.Ubu byabuze gica na gicana kubera amakimbirane ashobora kubyara ingengabitekerezo hakurikijwe uko bivugwa. ADEPR Paruwase ya Rusororo haravugwamo imirwano iyobowe na Abatabazi baharekejwe n’umusirikare witwa Ndazivunnye ngo ubu akaba anafunzwe.

Amakuru twahawe ngo abo biyise abatabazi nka ya Guverinoma ya Sindikubwabo Theodore na Kambanda bagabye igitero muri Paruwase ya Rusororo akarere ka Gasabo bagamije kurwanya umushumba uhayobora witwa Hakizimfura Chadarck.Amakuru twahawe ngo uyobora ADEPR akarere ka Gasabo witwa Pasiteri Ruyenzi Erneste arakemangwa kubera ko ashyigikiye abatabazi.Ibi bijya kuba Ndazivunnye yagiye kuri Aritali (aho abashumba bahagarara bigisha ijambo ry’Imana) ahita yambura micro umushumba uyobora Paruwase ya Rusororo ariwe Pasiteri Hakizimfura Chadarack.

Bamwe mu bakirisitu bateranira muri Paruwase ya Rusororo twaganiriye bamwe bemeye ko amazina yabo twayatangaza abandi baranga. Abo twaganiriye aribo : Claude na Gasana badutangarije ko babazwa naho itorero ryabo rigana naho riganishwa,kubera inzangano na nihorere na munyumvishirize ,bikomeje kuribamo akarande .

Twashatse kumenya uko byifashe maze Claude agira ati, " Pasiteri Ruyenzi mu ihererekanya bubasha yakoze amakosa menshi kuko yimye uwo basimburanaga igitabo ,kandi avuga ko amadeni ya Gisozi ataratanzwe abashumba bazayatanga ,kandi Gisozi yaravanyweho. Abashumba batagira ubwoba bamubwiye ko batazayatanga akazakora icyo yifuza.

Gasana we tuganira yagize ati, " Ruyenzi aje nabi kuko abwiriza ku Kacyiru yatangiye kuzanamo ibya Herodi byuzuyemo inshyuro n’umujinya agamije guhutaza abashumba na bamwe mu bakirisitu,yikanga ko batemeranya nawe ibyo gushyigikira abatabazi. Abasesengura barasanga Hakizimfura agiye kwirukanwa na Ruyenzi kugirango adakomeza kubangamira abatabazi.

Ikindi ngo Hakizimfura yaba yarazize gukora raporo inenga ibikorwa bigayitse byabo biyise abatabazi. Biro nyobozi ngo yaba ikomeje kurebera ibikorwa bya Ruyenzi ,aho kubihagarika.Ikindi gihangayikishije ni iyimurwa rya Hakizimfura Chadarack kubera ko abatabazi bazaba bagabiwe Rusororo.

Nyobozi nitange umuti cyangwa nayo ivuge ko abatabazi bagomba kwigomeka muri ADEPR,bityo hazazemo ingufu zindi batarangije inzibacyuho.
Source ingenzinyayo





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Deni Kuya 7-11-2020

Ubivuze Neza Koko! Bazajya No Kwaka Ubutware Ikuzimu Ngo Bayobare Abantu! Ntakindi Bapfa Namaturo Ya Rubanda, Muzatoboka Izo Nda Zanyu!!

Ayisha Kuya 2-11-2020

Ibyo Nibisambmo ,biba Bishaka Kurya Imitsi Ya Rubanda Ngo Nabakozi Bi Mana , Rk Mbabaze! Abahamya Ba YEHOVA Ko Bataka Amaturo Ni Cyacumi Mwigeze Mwumva Ngo Bacitsemo Ibice? Mubarusha Se Kubaho Neza? Murebe Uko Imiryango Yabo Ibanye? Ntakindi Ibyo Bisambo Bipfa Namaturo Yanyu Mutanga! Mwegere Abahamya Babigishe Bible.

Fraimu Kuya 25-10-2020

Ibintu byarahinduts ubu nugushaka imari

ingabo Kuya 8-04-2018

Erega mwirinde kdi musenge cyane twarinjiwe,mwari mwavuga abo bayobozi batarajya ikuzimu kwakayo ubutware bwo kutuyobora!!!! muzaba mwumva m!!!

patrick Kuya 3-04-2018

Abayobozi nibabihagurukire bivuye inyuma barwanye abo batabazi nababashyigikiye.kuko ndumva babayenkayewe kintu cyazanye Ibice muriryo

Uwase j m Kuya 3-04-2018

tukizwe dukijijwe tureke imitwe no guhatanira

amaposte,intambara zurudaca kuri paruwasi mugstsa ukumvango agambanira abandi ukumva ngwamatora afifitse ukumva ngumushumba yabise ibicucu’ rusororo intambara gihongwe sinakubwira
ewana mukizwe neza mureke kutubeshya beshya,.

Dominique Kuya 2-04-2018

Yewe,aba bayobozi nabo ndumva

batangiye kugaragaza ko ntacyo bashobiye.icyakora mureke dukomeze dusenge hari icyo Imana izakora.

People Adepr Kuya 2-04-2018

IBYIWACU NAGAHOMAMUNWA NONESENAWE AMATIKU IKIMENYANE. IKANDAMIZA, AHANDI MUGIHUGU BIRAGENDA BIGABANUKA ARIKO ADEPR YACU. NIKIBAZO.

EVARISTE Kuya 1-04-2018

Imana nitabare itorero ryayo kuko birakabije cyane kandi ari inyungu zaboyobozi.