Umuhanzi Jado Sinza yateguye igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere cyiswe Nabaho Live Concert

Kuri iki cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017 kuva I saa cyenda z’umugoroba kuri Dove Hotel Kigali.

Ni igitaramo kizaba kirimo kuramya Imana hamwe n’amakorari n’abahanzi banyuranye barimo Bosco Nshuti,New Melody ,na Siloam Choir.Hazabaho kandi umwanya w’ijambo ry’Imana hamwe na Past Claude Rudasingwa .

Hazabaho umwanya uhagije wo kumva indirimbo nziza mukunda z’aba bahanzi n’amakorari bazitabira iki gitaramo kandi igitaramo cyose kizaba kiri mu buryo bwa live,bityo uzitabira wese akaba azataha afashijwe.

Dove Hotel Kigali iherereye ku Gisozi imbere ya ULK abantu bazitabira bakazaba bicaye neza kuko ifite ahantu hanini n’ibyicaro bihagije.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
ndagijimana pascal Kuya 21-10-2017

Igitecyerezo nuko washyiraho ifoto yumwigisha peee nawe tukamureba

ndagijimana pascal Kuya 21-10-2017

Igitecyerezo nuko washyiraho ifoto yumwigisha peee nawe tukamureba

Uwayezu Josee Kuya 21-10-2017

Andika Igitekerezo Hano:: Bro Jado icyambere nukugira umutima utunganye imbere yi Imana icya kabiri usabwa nugusenga cyane wiyirije ubusa,igikuricyiyeho cyindi niri jambo ryi Imana muri Matayo:6-1 urisome sibyo.urakoze Uwiteka akubereye maso Ameena.