Ubuhamya bukomeye bwa Pasiteri Nshimiyimana wari umusinzi kazizi, indwanyi yakubise umusirikare n’ibindi

Pasiteri Nshimiyimana JMV ukorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR, muri Paruwasi ya Rusororo ku mudugudu wa Kabuga avuga ko yanyuze mu buzima bufite ubuhamya bukomeye aho ngo agisoma ku gahiye yagiraga amahane bikomeye byatumye akubita umusirikare bari kumwe ahantu mu kabari.

Avuga ko yamenye ko Imana ikunda umuntu wayo ageze mu mwaka wa Gatatu w’Amashuri abanza nkuko yabibwiye Yeremiya na Yakobo bityo ngo nawe yamumenye kera ndetse yari izi ko azaba umukozi wayo.

Icyatumye aba uwo ari we ubu, ngo abikesha igitangaza yahuye nacyo ubwo ise umubyara yari amutumye ahantu agahura n’umukecuru ushaje cyane akamubwira amagambo akomeye.

Iyumvire ubuhamya bukomeye bwa Pasiteri Nshimiyimana JMV muri iyi Video:

Uwo mukecuru yamubwiye amagambo akomeye agira ati "Mwana wange nguhaye umugisha, uzaba umuntu ukomeye, uzaba umuntu wo kwifuzwa, uzamamara ku isi yose kandi uhereye nonaha ibi ntubibwire iwanyu kuko nubivuga nzakwica".

Ngo yatashye afite ubwoba dore ko ngo yanasubije amaso inyuma ngo arebe ko abona uwo mukecuru aho amusize ariko akamubura aribwo yahise akeka ko yaba yari Malayika w’Imana.

Avuga ko ibyo yabwiwe byaje kumukurikitrana akiga nyuma akaza no kubona akazi I Kigali mu Gatsata aho yaje gukora mu kabari akajya anywa inzoga ngo mu buryo bukomeye bikanamugira akazizi.

Mu 2000 yavuye mu Gatsata ajya ku Mulindi n’ubundi akomeza ubusinzi bikomeye aho ngo bamuhimbiye amazina atandukanye aturutse ku businzi bwe n’uburwanyi yagiraga dore ko ngo yagiraga imbaraga nk’iz’abadayimoni.

Avuga ko aha ku Mulindi ariho Imana yamufatiye ikamuhamagara ariko ngo itaramuhamagara abantu bose bakaba baramutinyaga kubera imbaraga zikomeye yagiraga zanatumye akubita umusirikare (Ubu ni naho atuye).

Ati "Aha nararwanaga inkundura, nta muntu n’umwe wanjyaga imbere... nari ndemerewe cyane! Ndibuka nigeze gukubita umusirikare, w’Umumilitari ndavuga nti ’Mwese mutahe Afande aravuga ngo ntabwo ntaha sha, uncyura nka nde?’, ndamufata ndamukubita mujyana mu mazi njya mu kinamba ndamukubita, nari mfite imbaraga zikomeye ariko ubu ndashimira Imana yacu ko izi gutoranya cyane".

Pasiteri Nshimiyimana JMV avuga ko mbere yo gukizwa yajyaga arota yakoreye ubukwe mu barokore ariko bugacya ajya kwa Padiri aho yari umuhereza n’’Umurejiyo.

Ubwo yakizwaga ngo hari mu biterane bya Pasika aho ngo hari higishijwe ijambo rivuga ngo "Yemwe abarushye n’abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura".

Bitewe n’uburyo bari bamuzi, ngo ntibemeye ko yakijijwe bitewe n’uburyo bari bamuzi aho bavugaga ko ari imitwe, gusa ngo yaje gukizwa bikomeye ku buryo yageze aho asengera abantu baturutse impande zose bagakira.


Pasiteri Nshimiyimana JMV yakijijwe nyuma yo kunyura ahantu hakomeye

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo