Close MORE NEWS Sri Lanka: Abakristu basengeye mu ngo zabo batinya ko bagabwaho ibindi bitero UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 29-04-2019 saa 08:06' whatsapp Facebook Abakristu bo muri Sri Lanka basengeye imuhira nyuma y’icyumweru habaye urukurikirane rw’ibitero by’ibisasu byagabwe n’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya Isiramu. Karidinali Malcolm Ranjith, Musenyeri mukuru w’arkidiyosezi yo mu murwa mukuru Colombo, yasomye misa yanyuze kuri televiziyo - misa yanitabiriwe na Perezida Maithripala Sirisena w’iki gihugu ndetse na Minisitiri w’intebe Ranil Wickremesinghe. Muri iki gitambo cya misa yasomeye muri shapeli y’aho atuye kikanyuzwa kuri televiziyo, Karidinali Ranjith yavuze ko ibyo bitero byo ku cyumweru gishize byabaye "igitutsi ku bumuntu". Misa zo ku cyumweru zabaye zikuweho nyuma y’ibitero byo kuri Pasika byahitanye abagera kuri 250. Karidinali Ranjith yagize ati: "Uyu munsi muri iki gitambo cya misa, turi kuzirikana ku bwicanyi bwo ku cyumweru gishize kandi turi kugerageza kubwiyumvisha". "Turigusenga kugira ngo muri iki gihugu hazabemo amahoro no kubana no kumvikana hagati y’abantu nta vangura". Mu gihe kiliziya zo muri Sri Lanka zarimo ubusa, amatsinda y’abantu yateraniye hanze y’urusengero rwitiriwe Mutagatifu Antoni (St Anthony’s Shrine) i Colombo, uru rusengero rukaba ari rumwe mu hashegeshwe bikomeye n’ibyo bitero. Hanze y’uru rusengero, abakuru bo mu idini ry’ababudisiti (Buddhist) bifatanyije n’abapadiri bo mu idini gatolika mu masengesho, mu kwerekana ukwifatanya n’umuryango mugari w’abakristu. Imbaga y’abantu yakurikiranaga ayo masengesho yo hanze y’uru rusengero rwari rurinzwe bikomeye, iri inyuma y’uruzitiro rwari rwahashyizwe byo gucunga umutekano. Bamwe baririmbaga indirimbo zaririmbiwe Imana, ari nako bakomeza gusunikisha intoki amasaro yo ku ishapule zabo bavuga rozari. Benshi bacanye za buji bazishyira ku rwibutso rwabaye rwubatswe by’agateganyo rwo kwibukiraho abazize ibyo bitero. Nuko hanavuzwa inzogera ku isaha ya saa mbiri n’iminota 45 za mu gitondo - ari cyo gihe neza neza uwateye igisasu yagiturikirijeho ku cyumweru gishize. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Sri Lanka: Abakristu basengeye mu ngo zabo batinya ko bagabwaho ibindi bitero UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 29-04-2019 saa 08:06' whatsapp Facebook Abakristu bo muri Sri Lanka basengeye imuhira nyuma y’icyumweru habaye urukurikirane rw’ibitero by’ibisasu byagabwe n’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya Isiramu. Karidinali Malcolm Ranjith, Musenyeri mukuru w’arkidiyosezi yo mu murwa mukuru Colombo, yasomye misa yanyuze kuri televiziyo - misa yanitabiriwe na Perezida Maithripala Sirisena w’iki gihugu ndetse na Minisitiri w’intebe Ranil Wickremesinghe. Muri iki gitambo cya misa yasomeye muri shapeli y’aho atuye kikanyuzwa kuri televiziyo, Karidinali Ranjith yavuze ko ibyo bitero byo ku cyumweru gishize byabaye "igitutsi ku bumuntu". Misa zo ku cyumweru zabaye zikuweho nyuma y’ibitero byo kuri Pasika byahitanye abagera kuri 250. Karidinali Ranjith yagize ati: "Uyu munsi muri iki gitambo cya misa, turi kuzirikana ku bwicanyi bwo ku cyumweru gishize kandi turi kugerageza kubwiyumvisha". "Turigusenga kugira ngo muri iki gihugu hazabemo amahoro no kubana no kumvikana hagati y’abantu nta vangura". Mu gihe kiliziya zo muri Sri Lanka zarimo ubusa, amatsinda y’abantu yateraniye hanze y’urusengero rwitiriwe Mutagatifu Antoni (St Anthony’s Shrine) i Colombo, uru rusengero rukaba ari rumwe mu hashegeshwe bikomeye n’ibyo bitero. Hanze y’uru rusengero, abakuru bo mu idini ry’ababudisiti (Buddhist) bifatanyije n’abapadiri bo mu idini gatolika mu masengesho, mu kwerekana ukwifatanya n’umuryango mugari w’abakristu. Imbaga y’abantu yakurikiranaga ayo masengesho yo hanze y’uru rusengero rwari rurinzwe bikomeye, iri inyuma y’uruzitiro rwari rwahashyizwe byo gucunga umutekano. Bamwe baririmbaga indirimbo zaririmbiwe Imana, ari nako bakomeza gusunikisha intoki amasaro yo ku ishapule zabo bavuga rozari. Benshi bacanye za buji bazishyira ku rwibutso rwabaye rwubatswe by’agateganyo rwo kwibukiraho abazize ibyo bitero. Nuko hanavuzwa inzogera ku isaha ya saa mbiri n’iminota 45 za mu gitondo - ari cyo gihe neza neza uwateye igisasu yagiturikirijeho ku cyumweru gishize. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu