Rwambikanye hagati ya Bishop Gafaranga na Bishop Pastor Ntambara Saturday

Ni kenshi uzumva hari abantu biyita amazina atandukanye nyamara badakora iby’ayo mazina cyangwa batanayemerewe dore ko rimwe na rimwe usanga hari abayiyita bayashakaho inyungu runaka cyane cyane aya Gikristu.

Umunyarwenya uzwi nka Bishop Gafaranga ni umwe ukunze kugarukwaho na benshi gusa akavuga ko ibyo akina abizi kandi ngo aba agamije gukosora abesikoro n’abanyamitwe avuga ko biyemeje kwambura abanyarwanda bitwaje Bibiliya n’ubuhanuzi ndetse n’ibindi bigenda bigaragara mu madini amwe n’amwe.

Nubwo uyu avuga ibi, hari bamwe mu bakozi b’Imana batemeranya na we cyane cyane ku kwiyita Bishop kandi nta torero agira bityo na bo bakabibona nk’ubundi butekamutwe.

Umwe mu bakozi b’Imana, Pastor Ntambara Saturday uyobora umuryango Successful Christian Ministries waganiriye ari mukiganiro kuri radio umucyo yagize ati, "Kuki yiyita gutyo? Uwo uvuga ngo ni Bishop Gafaranga, agomba kwerekana itorero rye, akavuga n’impamvu abivuga".

"Nubwo hari abantu bapfobya izina ry’Imana, bagapfobya abakozi b’Imana nk’uwo numva ngo agurisha inkweto, niba ashaka kwamamaza inkweto ze azagende kuri Radio Flash cyangwa Umucyo n’izindi agure ikiganiro yamamaze ariko adapfobeje izina ry’Imana".

Yakomeje avuga ko nubwo hari abapfobya izina rya Kristu, bitabuza ko Yesu ari muzima, ati "Hari aho yankuye, akiza abarwayi, ahumura impumyi, Yesu ni muzima ni umwami w’abami, no mu Rwanda hari abahagaze ku masengesho".

Bishop Gafaranga abajijwe niba atari urugamba atangije hagati ye n’abapasiteri mu kubasorosomba, ati "Nta ntambara natangije kuko jyewe ndi umunyarwenya kandi wongereho wihaye izina rya Bishop Gafaranga ndetse wongeyeho w’umunyamitwe ariko bidakuyeho ko hari ababishop b’abanyamitwe, bivuga ngo jyewe ndi mu kazi k’abanyamitwe".

Asubiza Bishop Bishop Ntambara wavuze hejuru ko abona uyu atukisha izina ry’Imana, Bishop Gafaranga yavuze ko nubwo yihaye imvugo ya bamwe mu babishop, nta we yavuze izina ngo bityo hagize n’ugira icyo amushinja yiteguye kuruburana.

Ati "Uwo mupasiteri numvise wavuze ngo Bishop Gafaranga ni inde, niyamamaze inkwEto, uwo ndumva yakorera Imana ku giti cye, agategereza n’urubanza rw’Imana ku giti cye kandi niba hari n’urukiko rw’Imana ruri mu gihugu cyangwa i Haye mu Buholandi, narundegamo nzarwitaba kandi sinigeze muvuga yewe nta n’undi nigeze mvuga, jyewe nivugaho ubwange nka Bishop Gafaranga w’imitwe".

"Uriya mubishop wavuze biriya rimwe azaze duhurire mu kiganiro runaka dutange Telefoni abantu bahamagare bavuge niba biriya bintu nkina bitabaho, nange nshaka kubaka u Rwanda kuko ndi umunyarwanda, ndasetsa abantu ariko ntanga n’inkunga, ikindi nta muntu nsenya ariko ahubwo nsenya satani".

Iyumvire muri Video byinshi mu kiganiro na Bishop Gafaranga:

Mu kiganiro n’umunyamakuru w’UMUBAVU, uyu wiyise Bishop Gafaranga avuga ko mu buzima busanzwe ibyo akina atajya kubishaka mu nsengero gusa ngo na we ni umurokore".

Ati "Ibyo nkina mbivangamo n’ibyo nzi bike nkongeraho n’iby’ubuhanzi".

Avuga ko yakira ubutumwa bwinshi cyane bw’abamukurikira ku mbuga zitandukanye bamubwira ko ibyo akina bibafasha ndetse babikunda.

Ashimangira ko ataragera nyirizina aho ashaka kugera ngo kuko abona akiri hasi ngo ariko yizeye ko igihe kizagera kabona izindi mbaraga zizamufasha kugera aho ashaka.

Agira inama abashinga amadini/Abanyamadini agira ati "Inama nabagira cyangwa se ikintu bagomba kwemera cy’ukuri, igitambo nyacyo ni Yesu Kristu kandi igitambo cy’ukuri ni Yesu Kristu, ijambo ngira ngo mbasangize ni irivuga ko mu gihe cy’imperuka abantu bazaba bikunda bakunda, bakunda impiya ndetse birarira".

"Jyewe Bishop Gafaranga icyo mbwira abantu, imperuka bavuga, nta yindi mperuka izaba, imperuka iba kuri buri muntu, iyo umuntu apfuye imperuka ye iba ibaye, niba udakanura ngo urebe imperuka urimo iyo ariyo, ufite ikibazo, ijambo ry’Imana riravuga ngo muri ibyo bihe biruhanyije hazabaho ibihe umuntu azajya akubwira ngo ngwino hano kuri uyu musozi hari Imana, ariko Bibiliya iratubwira ngo ntimuzageyo kuko Imana igendera muri twe".

Bishop Gafaranga ati "Ibintu byo kujya birirwa barangisha Imana, ntiyatakaye kuko ikorera hose icyarimwe".

Habiyaremye Zacharie uzwi ku izina rya Bishop Gafaranga, ni umurokore usengera mu itorero Salvation Church, ni umudiyakoni, arubatse, afite umugore n’abana babiri. Avuga ko mu byo akina nk’umunyarwenya, yiyemeje kurwanya ubwambuzi, iterabwoba, ubwesikoro n’ibindi bibi byose bikorwa n’abayobozi b’amatorero atandukanye bagamije gucuza abakirisitu utwabo bitwaje ijambo ry’Imana.

Umunyarwenya wiyise ’Bishop Garanga’ ngo ntiyemeranya n’abibwira ko bahindura ibihe by’Imana

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Pascal KAV. Kuya 8-07-2019

Bjr sinumva ukuntu umuntu wiyita cg wiyise ko ari umukozi w’Imana ashaka kugaragaza ko Bishop Gafaranga ariwe uri mu makosa!!!! Abandi ba bishops se bo babyiswe nande? Barabivukanye? Buri muntu wese afite uburyo ashobora gutangamo ubutumwa kdi ikindi buri wese azibarizwa niba azi kubwiriza yakamubwirije akazihana niba abona amubangamiye gusa icyo nzicyo nuko ibyo akina aribyo benshi mu biyita abakozi b’Imana bakora. Ahubwo akina bike ukurikije ibyo abo nakwita "ABAJURA BITWAJE IMANA" barimo gukora hanze aha. Gusa ntawe nciriye urubanza kuko bose siko ari abesikoro ariko ntibinabujije ko bahari. Ijambo ry’Imana rivugako mu minsi ya nyuma hazabaho abahanuzi b’ibinyoma n’abazaba biyitirira izina ryabyo, sinzi niba pastor uyu murongo awuzi. "DUHARANIRE GUKIZWA TUTAREBANAHO" Murakoze.

B Kuya 7-07-2019

Igihe Ni iki NGO ibyakorewe mu mwijima bijye ahabona, ibyavugiwe mu bwihisho bijye ku karubanda. Ibibi bigomba kuvugwa kugire ngo birwanwe bitsike.

senzira Kuya 6-07-2019

Andika Igitekerezo couraje
uvuga
ukuri
bamazabantu

Nkusi Norbert Kuya 18-06-2019

Ahubwo umunyamitwe nuyu! Abantu bose murikigihe bigize abavugabutumwa bavugishwa nubupfu bwabo! Nyumvira nkuyu atangiye kwigisha iby’imperuka atazi niyo biva! Harya ngo nukwihangira imirimo! Muzahanga nibibahangayika!