Pasiteri Kayumba wo muri Revelation Church uvugwaho gutera inda umwana w’impfubyi yaburiwe irengero

Pasitiri Kayumba Fiston wayoboraga Itorero Revelation Church Nyamatete ryo mu Karere ka Gatsibo yaburiwe irengero nyuma yo gutera inda umwana w’impfubyi irera barumuna bayo babiri.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamatete, Umurenge wa Rwimbogo, Athanase Rukundo, wavuze ko inkuru yamenyekanye nyuma y’amezi abiri uyu mwana abyaye.

Yagize ati “Twamenye ko atwite ariko abajyanama b’ubuzima ababwira ko inda yayitewe n’umushumba w’inka atazi. Amaze amezi abyaye nibwo yamenye ibanga ko ari Pasitoro we wayimuteye.”

Rukundo avuga ko uyu mwana yari amaze umwaka umwe avuye kwa Kayumba Fiston. Ubu yarerwaga n’uwitwa Bazatoha Sam agakomeza gusengera muri urwo rusengero aho asanzwe ari umuririmbyi muri Korari y’abana.

Umuvugizi w’Itorero Revelation Church mu Rwanda, Pasiteri Ruzindana Godfrey, avuga ko nyuma y’aho bamenyeye ko Pasitoro Kayumba akekwaho gutera umwana inda, bihutiye kumuhagarika.

Ati “Nk’umupasitoro ntabwo akwiye kongera guhagarara imbere y’abantu, duhitamo kuba dushyizeho undi kugira ngo ababishinzwe babikurikirane.”

Pasiteri Ruzindana avuga ko igihe bazasanga ibyo akekwaho atari ukuri azasubizwa mu nshingano ze.

Ku itariki ya 28 Mutarama 2018, nibwo Pasiteri Kayumba Fiston yakuwe ku nshingano zo kuyobora Itorero. Yambuwe inshingano adahari, kuko yagiye abwiye Abakirisitu ko agiye mu masengesho y’iminsi 20 mu Karere ka Nyagatare nkuko Muhabura babivuga.

Pasiteri Kayumba w’imyaka 52 y’amavuko, arubatse afite umugore n’abana 10. Naho umwana yateye inda ubu nibwo yujuje imyaka 18, asanzwe ari impfubyi irera barumuna be babiri.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Nyamatete buvuga ko ku bufatanye n’abaturage bazafasha izi mpfubyi ku bijyanye n’ibiribwa no kwigisha barumuna b’uwabyaye.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com


Travel for Free!


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo