Nyuma yo gutera ivi, Pasiteri Hakizimana yasezeranye n’umukunzi we mu mategeko

Nyuma yuko ku cyumweru cyashize Pasiteri Hakizimana Stephen ateye ivi asaba umukunzi we kuzamubera umutima w’urugo (umugore) na we akabyemera atazuyaje, kuri ubu bamaze kwemera imbere y’amategeko ko bazabana akaramata nkuko amategeko ya Repubulika y’u Rwanda abiteganya.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 6 Kamena 2019 baherekejwe n’ababyeyi babo, inshuti, abavandimwe n’imiryango, Pasiteri Hakizimana Stephen na Uwitonze Alice basezeraniye ku murenge wa Kanombe, umwe mu mirenge igize Akarere ka Kicukiro.

Byari ibirori bikomeye byakomereje mu murenge wa Kimironko ahari hateguwe kwakirirwa abatumirwa dore ko uwahageraga yakekaga ko ari ubukwe nyirizina bwahabereye.

Ahawe umwanya w’ijambo ngo avuge akamuri ku mutima, Pastor Hakizimana Stephen, ati "Nshimiye abantu bose baje kunshyigikira muri ibi birori (abavuga buri wese aho yaturutse n’uburyo baziranye/icyo bapfana) kugira ngo bigende neza, by’umwihariko ndashimira umukunzi wange wemeye kunkunda!".

Umukunzi we na we yunze mu rye agira ati " Ndashimira buri wese waje kudushyigikira mu birori byacu kandi nange ndashimira umukunzi wange wemeye kunkunda".

Ni ibirori kandi byasusurukijwe n’abahanzi batandukanye baririmba indirimbo z’Imana barimo Uzayisenga Isaie, Stella Christine, P. Innocent umenyerewe nka ’Biva muri uyu mwuga’, n’abandi.

Itariki nyirizina imihango yindi y’ubukwe irimo gusaba, gukwa no gusezerana imbere y’Imana ntiyatangajwe dore ko Pastor Hakizimana yitegura gusubira muri Amerika gusa amakuru umunyamakuru w’UMUBAVU yatohoje ni uko indi mihango izaba agarutse mu Rwanda ku gihe nacyo kitatangajwe.

Mbibutse ko Pastor Hakizimana Stephen asezeranye n’umukunzi we nyuma yuko agarutse mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye gutura binyuze muri Tombola izwi nka ’Green Card’.

Ubwo yasesekaraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe ku wa 31 Gicurasi 2019, ntiyeruye neza ikimugaruye mu buryo umuntu yakwita igitaraganya kuko bidakunze gukundira benshi ko wamara igihe kitarenze amezi 6 ugahita ugaruka mu Rwanda uvuye muri Amerika.

Icyo gihe yavuze ko cyane azanywe n’urukumbuzi rw’abana be n’inshuti n’imiryango kuko yabajijwe ibyo kuba yaba aje gusezerana n’undi mukunzi we mushya, akavuga ko ntacyo abivugaho ko icyakora hagize ikiba yazabitangaza.

Twabibutsa kandi ko mu mu mpera z’umwaka wa 2018 aribwo Pasiteri Hakizimana Steven yabonye gatanya n’uwari umugore we Kwizera Marie Claire wamucaga inyuma akanabyigamba nyamara. Aba bombi batandukanye bafitanye abana babiri (umuhungu n’umukobwa).





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
nsabimana fransis Kuya 12-06-2019

uwo nawe ngo abonye umugabo ntagasekwe;yewe icyo nzicyo aherekeje abandi.ubundi se hari pastor wemerewe gushaka kabiri