Ni amateka ku munsi wa nyuma w’igiterane cyateguwe na Yesu niyamamare hose Family

Ni ibyishimo n’umunezero bidasanzwe ku munsi wa nyuma w’igiterane cyateguwe n’itsinda ry’abanyamasengesho ryitwa “Yesu niyamamare hose Family” ku bufatanye na ADEPR Paruwasi Gatenga. Intego y’iki giterane igaragara mu gitabo cya Yesaya 9.1.

Ni kuri iki cyumweru kuri ADEPR Gatenga ahakomeje kubera igiterane cy’ivugabutumwa biteganyijwe ko gisozwa kuri uyu mugoroba. Kuri iyi nshuro yacyo ya gatatu turi kumwe n’umuyobozi w’uyu munsi ari we Ev. Cyprien. Kuri iyi nshuro kandi turi kumwe na Chorale Salem yo kuri ADEPR Kabuga-Ville na Chorale Nyota ya Alfajili yo kuri ADEPR Gatenga. Turi kumwe kandi n’umuhahanzi UZAYISENGA Isaie, Danny. Mu bigisha, turi kumwe na Pastor Michael ZIGIRINSHUTI na Ev. BARAKAGIRA Pascal.

Mu mwanya w’ijambo ry’Imana ryigishijwe na Pastor ZIGIRINSHUTI hagendewe ku ntego y’iki giterane, hasomwe amagambo y’Imana muri Yesaya 9.1: Abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi, abari batuye mu gihugu cy’igicucu cy’urupfu baviriwe n’umucyo (ari nayo ntego y’igiterane),

Matayo 4.12-16: Yesu yumvise ko babohesheje Yohana, aragenda ajya i Galilaya. Yimuka i Nazareti atura i Kaperinawumu, umudugudu uri ku nyanja mu rugabano rwa Zebuluni na Nafutali, ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya bisohore ngo “Mu gihugu cya Zebuluni na Nafutali, Hafi y’inyanja hakurya ya Yorodani, N’i Galilaya y’abapagani, abantu bari bicaye mu mwijima babonye umucyo mwinshi, kandi abari bicaye mu gihugu cy’urupfu no mu gicucu cyarwo, Bamurikirwa n’umucyo.”

Luka 1.67-79: Se Zakariya yuzuzwa Umwuka Wera arahanura ati “Umwami ahimbazwe, Imana y’Abisirayeli, Kuko igendereye abantu bayo ikabacungura. Kandi iduhagurukirije ihembe ry’agakiza, Mu nzu y’umugaragu wayo Dawidi (Nk’uko yavugiye mu kanwa k’abera bayo, Bahanuraga uhereye kera kose.) Kudukiza abanzi n’amaboko y’abatwanga bose, Kugirira ba sogokuruza imbabazi, No kwibuka isezerano ryayo ryera, Indahiro yarahiye sogokuruza Aburahamu, Ko nitumara gukizwa amaboko y’abanzi bacu, Tuzayisenga tudatinya, Turi abera dukiranuka imbere yayo iminsi yacu yose. “Kandi nawe mwana, uzitwa umuhanuzi w’Isumbabyose, Kuko uzabanziriza Umwami ngo utunganye inzira ze, No kumenyesha abantu be iby’agakiza, Ko ari ukubabarirwa ibyaha byabo. Ku bw’umutima w’imbabazi w’Imana yacu, Ni wo uzatuma umuseke udutambikira uvuye mu ijuru, Ukamurikira abicaye mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, No kuyobora ibirenge byacu mu nzira y’amahoro.”

Nkuko byari biteganyijwe, nyuma y’ijambo ry’Imana, Umuyobozi wa "Yesu niyamamare Family", Ev. Olivier NDATIMANA Ndoliva yafashe umwanya avuga ko uretse kuba bafite intego yo kwamamaza Yesu ku isi yose, batekereje ko nyuma y’ijambo ry’Imana bagomba no gufasha imwe mu miryango itishoboye kuyitangira Ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle se Sante) ndetse no kwambika bamwe mu bantu badafite icyo kwambara. Ubuyobozi bwa "Yesu niyamamare Family" bwashyikirije Pasiteri ukorera umurimo w’Imana ku mudugudu wa Gatenga sheki y’amafaranga 90.000 izafasha imiryango 10 igizwe n’abantu 30.

Nyuma y’iki gikorwa, abitabiriye iki giterane bafashe umwanya bareba videwo igaragaza amwe mu mateka ya "Yesu niyamamare Family" kugira ngo basobanukirwe neza n’amavu n’amavuko yayo ndetse n’imikorere yayo.

Hakurikiyeho abahanzi Danny, UZAYISENGA Isaie ndetse na Chorale Salem yo kuri ADEPR Kabuga-Ville bakomeza kwamamaza Yesu nkuko ari yo ntego nyamukuru y’iri tsinda ryateguye iki giterane cyabaye amateka.

Mu gusoza ku mugaragaro iki giterane cyari kimaze iminsi itatu yose kibera kuri ADEPR Gatenga, umuyobozi w’umudugudu wa Gatenga yashimiye abikuye ku mutima abitabiriye iki giterane barimo abakristu, abashyitsi batandukanye, abavugabutumwa batandukanye, abahanzi ndetse n’abandi bantu batandukanye bitabiriye iki giterane.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo