Korari Besalel iritegura gukorera mu kebo abakunzi b’ibihangano byayo mu gitaramo gikomeye

Kuri ubu hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki, Korari Besalel ibarizwa mu itorero rya ADEPR Murambi mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali igakora igitaramo gikomeye imaze iminsi itegura, ari nabwo izamurika Alubumu yabo ya kabiri y’indirimbo z’amashusho.

Iki giterane kizamara iminsi itatu kizatangira kuwa gatanu tariki 12 Mutarama 2018 gisozwe ku Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018 ari nawo munsi uzaberamo umuhango nyamukuru wo kumurika iyi Alubumu.

JPEG - 30 ko
Iki giterane kizatangira tariki ya 12 Mutarama gisozwe kuri 14 Mutarama 2018


Mu kiganiro na Bwana Mihigo Theodore, uyoboye Korari Besalel muri iki gihe, yavuze ko imyiteguro y’iki gitaramo igeze kure kandi bizeye neza ko Imana izabana nabo nk’uko basanzwe babibona mu bitaramo bategura.

Mihigo yagize ati “Dusanzwe dutegura ibiterane Imana ikabana natwe, turimo gutegura ibyo dushoboye twizeye ko Imana izadufasha igahembura imitima y’abazitabira iki giterane kuruta n’uko tubyifuza.’’

Uretse Korari Besaleli izataramira abakunzi b’ibihangano byayo byagiye bikora ku mitima ya benshi, muri iki giterane hazaba hari na Korari Siyoni ya ADEPR-Jenda mu karere ka Nyabihu nayo imaze kwigarurira imitima ya benshi hirya no hino mu gihugu.

PNG - 932 ko
Korari Siyoni ya ADEPR-Jenda mu karere ka Nyabihu nayo izaba ihabaye
JPEG - 100.6 ko
Chorale Sion ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR-Jenda


Hazaba hari kandi na Korari zisanzwe zikorera ivugabutumwa ku mudugudu wa ADEPR-Murambi ari zo Gibeyoni n’Amahoro ndetse n’abigisha b’Ijambo ry’Imana.

JPEG - 63.1 ko
Iki giterane kizaba kirimo n’andi makorari atandukanye


Korari Besaleli yamenyekanye cyane mu ndirimbo bise Golgotha yakunzwe n’abatari bake ariko na nyuma ikomeza kugeza ku bakunzi bayo ibihangano bitandukanye, aho nk’umwaka ushize bashyize hanze Alubumu y’amajwi yari igizwe n’indirimbo 15.

Iyi Alubumu y’amashusho bitegura gushyira ku mugaragaro izaba igizwe n’indirimbo 12 zikubiyemo iz’Ikinyarwanda, Icyongereza n’iz’Igiswahili.

Gahunda y’igiterane muri rusange :

Ku wa 5 tariki ya 12 Mutarama 2018 : Igiterane kizatangira saa kumi n’imwe kugeza saa mbiri z’umugoroba (17h00-20h00)

Ku wa 6 tariki ya 13 Mutarama 2018 : Kizatangira saa cyenda z’amanywa ari nabwo Korari Siyoni izaba yahageze, gisozwe saa moya n’igice z’umugoroba (15h00-19h30)

Ku cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2018 : Mbere ya saa sita na nyuma ya saa sita kizatangira saa munani zuzuye kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice (14h00-19h30).

Iki giterane kizajya kibera Ku rusengero rwa ADEPR MURAMBI-Nyanza/Kicukiro aho iyi korali Besaleli ibarizwa.

Umubavu.com



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo