
Abayobozi ba Kiliziya Gatolika n’abo mu madini agendera ku mahame y’ukwemera ya Martin Luther basabye imbabazi kubera ibikorwa by’urugomo byabaye mu gihe habaga impinduramatwara yatumye Kiliziya Gatolika icikamo ibice.
Uko gucikamo ibice kwavuyemo amadini y’abaporoso mu kinyejana cya cumi na gatandatu (16s). Martin Luther niwe watangije impinduka zabaye zatumye havuka andi madini mu myaka 500 ishize.
- Martin Luther
Izi mpinduka zatumye habaho imidugararo ikomeye mu Burayi inatera intambara n’itotezwa.
- Aha niho Lutter yatangirije amahame ye mu muryango wa Kiliziya ya Wittenberg Schlosskirche
Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka magana atanu ishize bibaye, abayobozi b’ayo madini mu itangazo ryabo bavuze ko mu gihe ntawe ushobora guhindura amateka, ingaruka zayo ku bantu muri kino gihe zagombye gutuma bashobora kubonera umuti ibibazo bibatandukanya.
Misa idasanzwe yo kwibuka imyaka magana atanu ishize ibyo bibaye yabereye mu mujyi wa Wittenberg mu Budage ari naho byatangiriye.
- Cardinal Nichols (ibumoso) na Musenyeri mukuru wa Canterbury, Justin Welby bavuga ko umubano hagati ya Kiliziya Gatolika n’abaporoso ugenda urushaho kuba mwiza
Kunenga Kiliziya Gatolika byakozwe n’umuhanga mu iyobokamana, umudage Martin Luther, byahinduye isura y’ukwemera kw’abakirisitu.
Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com
ahubwo gaturika ikwiriye gukurikiza Martine luther,
nubuhanuzi burimo gusohora