Byari uburyohe ubwo Paruwasi ya Busogo yasozaga icyumweru cy’uburezi Gatolika-Amafoto

Ku wa 07 Kamena 2019, muri Paruwasi ya Busogo hasorejwe icyumweru cy’uburezi Gatolika cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "Ishuri ryacu ridutoza kubaha no kwita ku mutungo rusange (1kor 12,7)".

Ibirori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, amakinamico, imivugo n’imikino. Hatanzwe ibihembo ku banyeshuri batsinze amarushanwa ategura uyu munsi, hatanzwe ibyemezo by’ishimwe ku barimu bizihije amasabukuru na Yubile y’imyaka bamaze mu muhamagaro wo kwigisha guhera ku myaka 5 kugeza kuri 45.

Padiri Célestin Mbarushimana ushinzwe Amashuri Gatolika muri Paruwasi ya Busogo yagarutse ku ntego yacyo, avuga ko n’ubwo bashoje icyumweru cy’uburezi Gatolika badashoje kuzirikana ku burezi, yasabye abarezi gukomeza gushyigikirana mu murimo wabo wo kurerera u Rwanda na Kiliziya.

Yagize ati "Muri iki cyumweru uruhare rwa Kiliziya rwari ugushishikariza ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri kubaha no kwita ku mutungo rusange.

Bayobozi, barezi, babyeyi, banyeshuri, dushoje icyumweru cy’uburezi Gatolika ariko ntidushoje kuzirikana ku burezi. Ntidushoje kandi kuzirikana ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka. Ndasaba abanyeshuri kurushaho kwita ku bikoresho by’ishuri, inyubako zirigize, kugira isuku ahantu hose hakikije ishuri, kurinda ishuri ikintu cyose cyaryangiza, kurangwa n’ubutabera n’urukundo.

Abayobozi, abarezi n’ababyeyi batoze abanyeshuri kubaha ibikorwa rusange byashyiriweho abantu bose na buri muntu ku giti cye, batozwe kwita ku bikorwa bigamije imibereho myiza y’abantu bose n’imiryango yose y’abatuye igihugu ndetse n’abatuye isi. Batozwe kandi kwimakaza umuco w’ubutabera n’ukuri muri bagenzi babo.

Ndasaba kandi abayobozi n’abarezi kugaragariza urukundo abo barera n’abo bayobora. Babatege amatwi, bumve icyo abana bababwira maze babagorore, babagire inama, babaganirize kandi bakwize umwuka w’ubuvandimwe n’ubwumvikane n’ubwizerane n’ubufatanye. Barangwe no gushyigikirana mu murimo wabo wo kurerera u Rwanda na Kiliziya.

Ndagira ngo nibutse ko iyo uruhare rw’umwe muri abo batatu: ababyeyi, umwarimu n’umunyeshuri iyo rutagaragaye biba nko gukura ishyiga rimwe muri atatu. Ndifuza ko buri wese yakomeza kuzuza inshingano ze kandi akarushaho. Ibi bikazagerwaho igihe isengesho n’Ijambo ry’Imana bikomeza kugira umwanya w’ibanze mu buzima bwa buri wese.

Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta Ndayambaje Silas ushinzwe Irangamimerere mu murenge wa Gataraga, yagarutse ku bintu bitatu by’ingenzi birimo gushima Kiliziya Gatolika ku burezi bwiza bufite ireme itanga.

Yatangaje ko iyo umuntu atoba cyangwa yangiza adafite uburezi bwiza, atagira isuku, ntamenye gucunga umutekano, ntashake amahoro y’abandi. Yibukije abanyeshuri ko kubaha ari ngombwa, abashimira ikinyabupfura bagaragaza. Yijeje gukomeza ubufatanye by’umwihariko mu gutanga uburere bwiza kandi buhamye bwubaka u Rwanda n’abarutuye.

Ababyeyi n’abarezi bashimye uburezi butangirwa mu bigo by’abashuri Gatolika, bahamya ko batazatezuka mu gutanga umusanzu wabo mu burezi bw’abana b’u Rwanda bahereye mu ngo no mu mashuri byabo.

Muri Paruwasi ya Busogo habarurirwa ibigo 17 by’Amashuri Gatolika.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Etienne Kuya 10-06-2019

P.Busogo cne cne Uburezi Gatolika buragenda neza dushimire Padiri Célestin Mbarushimana omoniye