Agakingirizo ntikarinda icyaha-Musenyeri Nzakamwita

Kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Mutarama 2018, ubwo yatangizaga ihuriro ry’urubyiruko rusaga 5000 rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda rizamara iminsi itanu ribera muri Diyosezi ya Cyangagu, Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Sylverien Nzakamwita, yasabye urubyiruko rwo muri Kiliziya Gatolika kureka ubusambanyi burwugarije kandi bakamenya ko gukoresha agakingirizo bitarinda icyaha.

Umushumba wa Diyosezi ya Byumba akaba na Perezida wa komisiyo ishinzwe iyogezabutumwa mu rubyiruko, Musenyeri Nzakamwita, yavuze ko urubyiruko rukwiye kureka ubusambanyi kuko bugira ingaruka nyinshi mbi ku mibereho yarwo ndetse ababwira ko agakingirizo katarinda icyaha.

PNG - 747.1 kb
Musenyeri Nzakamwita yasabye urubyiruko kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina cyane ko bitanarinda icyaha


Musenyeri Nzakamwita ati “Iki gihugu cyacu kirifuza kubakura mu bukene ariko mubigizemo uruhare mukirinda ibibayobya, mukirinda kurya ibidakwiye, kurya ibitaribwa. Hari imbuto batubwira ko zitaribwa; namwe nagira ngo mbabwire imbuto mugomba kwirinda, ni ubusambanyi kuko nimuyirya muzapfa, muzahura ni’ibibazo kandi kubyikuramo bibagore.”

“Muzahura n’inda zitateguwe. Abahuye na zo bafite ibibazo bikomeye kandi muzahura n’indwara zirimo na Sida. Ntibazababeshye ngo umuti ni agakingirizo, agakingirizo ntigakingira icyaha, ubusambanyi ni icyaha.”

PNG - 943.4 kb
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye


Rumwe mu rubyiruko rwemera ko gukoresha agakingirizo ari icyaha kubera imyemerere ariko rukemeza ko uwaba yaguye muri icyo cyaha cy’ubusambanyi akwiye kugakoresha kugira ngo areke kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

PNG - 869.2 kb
Rumwe mu rubyiruko Gatolika ruti “uwaterwa yakwifashisha agakingirizo”


Ndekezi Ephrem ati “Ubutumwa bwa Musenyeri ndabushyigikiye kuko ntabwo wabwira urubyiruko ngo rukoreshe agakingirizo; icya mbere uba ubabwiye ngo musambane kandi gusambana mu nyigisho dufite ni icyaha. Ukoresha agakingirizo urinda umubiri ariko nturinda roho. Ushobora gukomeza guhatiriza kugeza ubwo utsinze kamere kandi birashoboka ariko uwo byananiye yagakoresha akamenya ko ari hanze ya kiliziya nubwo ari gufasha ubuzima bwe.”

Iri huriro ryitabiriwe n’urubyiruko ruturutse muri diyosezi zose zo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Abaryitabira baganira ku bibazo byugarije urubyiruko; kuri iyi nshuro ya 14 bazibanda ku bikorwa byo kwanywa ibiyobyabwenge.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com


Travel for Free!


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo