Abarerera mu bigo bya Kiliziya Gatolika barayisaba kongera amasaha y’isomo ry’Iyobokamana

Mu birori byo gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika muri Paruwasi ya Nemba byabaye ku wa 09 Kamena 2019, ababyeyi barerera mu bigo by’amashuri bya Kiliziya Gatolika bayisabye ko yakongera amasaha y’isomo ry’Iyobokamana mu bigo byayo.

Mu izina ry’ababyeyi, Ahishakiye Froduard wari ubahagarariye muri ibyo birori yagize ati "Turagira ibyo dusaba ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika: Tubona umusaruro ugenda ugerwaho ari mwiza kandi turawishimiye ariko turifuza ko biramutse bishobotse habaho kongera inshuro isomo ry’iyobokamana ryakwigishwa, kuko iyo urebye hanze aha aho turi kugana biragaragara ko habaho imbaraga nyinshi mu kurera abana no kubatoza kumenya Imana icyo ari cyo kuko ibirangaza ari byinshi ariko kandi habonetse amasaha menshi yo kubaganiriza ku iyobokamana byarushaho kuba byiza!".

Yashimiye Kiliziya Gatolika ku burezi itanga, agira ati: "Turashimira uburezi butangwa mu bigo bya Kiliziya Gatolika buri gihe twishimira ko twarerera mu bigo bya Kikiziya Gatolika. Ibyo bigaragarira ku mitsindire, aho abana babyigamo batsinda neza, bikagaragarira ku burere aho ubona ko umwana warerewe muri ibi bigo afite uburere ndetse akagira n’umuco mwiza ubereye u Rwanda".

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nemba, Jean Pierre KASHORI yagarutse ku bikorwa byaranze iki cyumweru birimo kuzirikana ku nsanganyamatsiko yacyo, gukora isengesho rya buri munsi (rya noveni) ritegura uyu munsi, kuzirikana ku mategeko y’Imana by’umwihariko itegeko ry’Imana rigira riti : " Ntuzifuze kwiba cyangwa kwangiza iby’abandi". Padiri ati: "Usibye no kuba iryo ari itegeko ry’Imana ahubwo twe tuzirikana ko ari umugenzo uranga umuntu wese warezwe neza nk’uwarerewe mu mashuri yacu".

Yakomeje agira ati "Kuri uyu munsi dusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika kandi akaba ari umunsi tuzirikana Roho wa Nyagasani uduhamagarira ubutumwa bw’umurimo wo kurera, tumusabe kugira ngo abo dushinzwe kurera baharanire kugira isi nziza bayiteho kugira ngo iyi si yacu Imana yaduhaye itere imbere, tuyigire nziza kurusha uko twayisanze tubifashijwemo na Roho wa Nyagasani twahawe".

Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, UWIMANA Catheline, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gakenke yagarutse ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika mu gutanga uburere buhamye asaba ababyeyi kugaragaza uruhare rwabo.

Yahamagariye ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo, babarera neza bikazabafasha kugira abaturage bazima, ababyeyi bazima b’ejo hazaza, abihayimana bazima n’abayobozi bazima. Yasabye abanyeshuri kwita ku bibafitiye akamaro birinda ababashuka bakabashora mu ngeso mbi zirimo n’iz’ubusambanyi n’ubwomanzi. Yakanguriye abarezi guharanira kurangwa n’imyitwarire myiza.

Yashimiye Kiliziya Gatolika ku musanzu wayo mu gutanga uburezi bufite ireme iha abana b’u Rwanda.

Abanyeshuri barererwa mu bigo by’amashuri Gatolika batangaje ko batazapfusha ubusa amahirwe bagize yo kurererwa muri ibyo bigo. Bahamya ko kubirererwamo bizabafasha kwigirira akamaro bakakagirira Kiliziya n’igihugu muri rusange.
Muri Paruwasi ya Nemba habarurirwa ibigo by’amashuri Gatolika 25 birimo abanyeshuri bakabakaba ibihumbi cumi n’umunani (18 000).

Insanganyamatsiko y’iki cyumweru yagiraga iti "Ishuri ryacu ridutoza kubaha no kwita ku mutungo rusange (1kor 12,7)".

Ibirori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, imivugo n’imikino. Hatanzwe ibihembo ku banyeshuri batsinze amarushanwa ategura uyu munsi. Hashimwe abayobozi b’ibigo by’amashuri gatolika bahize abandi mu mitsindire. Ibirori byashojwe n’ubusabane.

Padiri Mukuru wa Paroisse ya Nemba yashimye ubwitange bw’abarezi bo mu bigo by’amashuri Gatolika, abasaba gukomeza kwita ku muhamagaro wo kurerera Imana n’igihugu

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gakenke yashimiye Kiliziya Gatolika ku burezi iha abana b’u Rwanda

Bakoze akarasisi

Nemba yashoje icyumweru cy’uburezi Gatolika

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo