Close MORE NEWS ADEPR ntiyigeze ibuza Abakirisitu koga muri Pisine bambaye ‘Bikini’- Rev. Karuranga Ephraïm UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 11-01-2018 saa 10:18' whatsapp Facebook Rev. Karuranga Ephraïm, Umuvugizi w’itorero rya ADEPR yatangaje ko nta mukirisitu itorero rya ADEPR ryabujije kwambara umwambaro wa ‘Bikini’udakunze kuvugwaho rumwe na benshi. Uwambaye bikini (imyenda yagenewe kugona muri Piscine) ntikunze kuvugwaho rumwe mu Rwanda. Uyu mwenda wakunze guteza impamagara muri ba nyampinga n’abandi benshi bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro bashinjwa kwiyambika ubusa ku karubanda. Rev. Karuranga yabwiye Ibyishimo ko nubwo umukirisitu wo muri ADEPR aba agomba kwambara yikwije ashobora no kwambara imyenda ubusanzwe ifatwa nk’itemewe bitewe n’akazi akora cyangwa igikorwa arimo gukora. Kubwa Karuranga ngo umukirisitu yambaye Bikini akajya kogera muri pisine ya Dove Hotel cyangwa se ahandi hantu runaka nta kibazo kirimo. Avuga ko nta tegeko rihana cyangwa ribuza uwo mukirisitu kwambara utwo twenda mu gihe ari koga. Yakomeje avuga ko umukirisitu ashobora kwambara amapantalo ya siporo mu gihe yaba ari muri siporo cyangwa igihe bari mu kazi kabasaba kwambara amapantalo.Ngo hari imyambaro yabugenewe kandi idakojeje isoni yakoreshwa muri ibyo bikorwa, bityo ko nta mpamvu yatuma abantu bumva ko ari icyaha kuyambara mu gihe biri ngombwa. Yagize ati: “ADEPR ntiyigeze ibuza abakirisitu koga muri pisine bambaye bikini, nta muntu wabujijwe gukora siporo rwose, ibyo byaba ari ukurengera. Uretse no kuba abantu bavuga pisine ya Dove hotel na mbere yayo abakirisitu bari basanzwe boga muri za pisine zitandukanye, ubwo rero nta gishya kirimo.” Yavuze ko abakirisitu hari bikini bashobora kwambara ntizibakoze isoni. Ati:“Bikini na zo zifite inzego, imyenda yo kogana irahari abadamu bashobora kwambara ntigire icyo itwara, hari iz’abadamu bambara ntibibe urukozasoni, muri makeya twebwe twemera ko umukobwa cyangwa umugore ashobora kwambara ipantalo mu gihe ari mu kazi nk’abapolisi, abubatsi , abaganga cyangwa akambara iyo myenda ya siporo mu gihe arimo nko koga.” Amateka agaragaza ko “Bikini” ifite inkomoko mu bihe bya cyera mu Baromani. . Umunyamideli Louis Réard yadoze Bikini mu gihe Amerika (USA) yageragezaga ibisasu bya kirimbuzi ahitwa Bikini Atoll. Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Banzubaze Kuya 12-01-2018 Rudahezwa !ubukoko wasomye inkuru neza usanze haraho Umushumba yavuze ngo bambare ubusa? uwayo Kuya 12-01-2018 iyi nkuru Koko niyo yari ikwiye kubazwa umuyobozi w’adepr mbega mbega ubu Koko haba habuze amakuru ubu uyu musaza iyo abonye umwana aje kumubaza akabazo nkaka atekereza iki Rudahezwa. Kuya 11-01-2018 Ahaaaaa nzaba ndora, ari uwafunguye kumugaragaro Dove yoga, ari umvuga ibyo kwambara ubusa ngo boge, imvugo zabo nizimwe INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
ADEPR ntiyigeze ibuza Abakirisitu koga muri Pisine bambaye ‘Bikini’- Rev. Karuranga Ephraïm UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 11-01-2018 saa 10:18' whatsapp Facebook Rev. Karuranga Ephraïm, Umuvugizi w’itorero rya ADEPR yatangaje ko nta mukirisitu itorero rya ADEPR ryabujije kwambara umwambaro wa ‘Bikini’udakunze kuvugwaho rumwe na benshi. Uwambaye bikini (imyenda yagenewe kugona muri Piscine) ntikunze kuvugwaho rumwe mu Rwanda. Uyu mwenda wakunze guteza impamagara muri ba nyampinga n’abandi benshi bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro bashinjwa kwiyambika ubusa ku karubanda. Rev. Karuranga yabwiye Ibyishimo ko nubwo umukirisitu wo muri ADEPR aba agomba kwambara yikwije ashobora no kwambara imyenda ubusanzwe ifatwa nk’itemewe bitewe n’akazi akora cyangwa igikorwa arimo gukora. Kubwa Karuranga ngo umukirisitu yambaye Bikini akajya kogera muri pisine ya Dove Hotel cyangwa se ahandi hantu runaka nta kibazo kirimo. Avuga ko nta tegeko rihana cyangwa ribuza uwo mukirisitu kwambara utwo twenda mu gihe ari koga. Yakomeje avuga ko umukirisitu ashobora kwambara amapantalo ya siporo mu gihe yaba ari muri siporo cyangwa igihe bari mu kazi kabasaba kwambara amapantalo.Ngo hari imyambaro yabugenewe kandi idakojeje isoni yakoreshwa muri ibyo bikorwa, bityo ko nta mpamvu yatuma abantu bumva ko ari icyaha kuyambara mu gihe biri ngombwa. Yagize ati: “ADEPR ntiyigeze ibuza abakirisitu koga muri pisine bambaye bikini, nta muntu wabujijwe gukora siporo rwose, ibyo byaba ari ukurengera. Uretse no kuba abantu bavuga pisine ya Dove hotel na mbere yayo abakirisitu bari basanzwe boga muri za pisine zitandukanye, ubwo rero nta gishya kirimo.” Yavuze ko abakirisitu hari bikini bashobora kwambara ntizibakoze isoni. Ati:“Bikini na zo zifite inzego, imyenda yo kogana irahari abadamu bashobora kwambara ntigire icyo itwara, hari iz’abadamu bambara ntibibe urukozasoni, muri makeya twebwe twemera ko umukobwa cyangwa umugore ashobora kwambara ipantalo mu gihe ari mu kazi nk’abapolisi, abubatsi , abaganga cyangwa akambara iyo myenda ya siporo mu gihe arimo nko koga.” Amateka agaragaza ko “Bikini” ifite inkomoko mu bihe bya cyera mu Baromani. . Umunyamideli Louis Réard yadoze Bikini mu gihe Amerika (USA) yageragezaga ibisasu bya kirimbuzi ahitwa Bikini Atoll. Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Banzubaze Kuya 12-01-2018 Rudahezwa !ubukoko wasomye inkuru neza usanze haraho Umushumba yavuze ngo bambare ubusa? uwayo Kuya 12-01-2018 iyi nkuru Koko niyo yari ikwiye kubazwa umuyobozi w’adepr mbega mbega ubu Koko haba habuze amakuru ubu uyu musaza iyo abonye umwana aje kumubaza akabazo nkaka atekereza iki Rudahezwa. Kuya 11-01-2018 Ahaaaaa nzaba ndora, ari uwafunguye kumugaragaro Dove yoga, ari umvuga ibyo kwambara ubusa ngo boge, imvugo zabo nizimwe INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu