Pasiteri Munezero ati

Pasiteri Munezero ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ivugabutumwa by’umwihariko mu itorero rya Pentekote, ADEPR, yafashije benshi mu ijambo yigishije mu giterane cy’amasengesho y’iminsi itatu cyaberaga muri Paruwase ya Rwampara, umudugudu wa Segeem aho yigishije yitsa ku kintu Imana yaha Abakristu basenze aya masengesho kikabakiza ababavugiraho babakoba ngo Imana yabo irihe.

Iri jambo ry’Imana ryigishijwe na Pasiteri Munezero rigafasha benshi nawe waryumva hano muri Viedo:

Muri iki giterane cyari gifite intego igira iti “Hanyuma Abamidiyani bacogozwa n’Abisirayeli, ntibongera kubyutsa umutwe. Mu gihe cya Gideyoni igihugu gihabwa ihumure, kimara imyaka mirongo ine", harimo abavugabutumwa batandanye n’abahanzi , byari ibihe byiza byafashije Abakristu dore ko bamwe mu baganiriye n’UMUBAVU bemeje ko bizeye impinduka zikomeye kubw’aya masengesho.

Mu kigisho cye Pasiteri Munezero yikije cyane ku gusabira Abakristu ko Imana yabaha ikintu bakinga abantu mu maso bakabagabanyaho amagambo aho yatanze ingero z’abavugwa muri Bibiliya Imana yagiye ikiza ababasekaga nka Hana wahawe umwanya wacecekesheje abamuvugaga.

Ati "Imana ibarinde kuba iciro ry’imigani, ibakubitire abakobanyi kandi ibahe akantu ko gikinga abantu mu maso".

Pasiteri Munezero na we yatanze urugero rw’abo basenganaga bakamuvugiraho kuko yari yarabyaye abakobwa batanu ariko nyuma Imana ikaza kumuha agahungu ko gukinga mu maso abamuneguraga.

Aya masengesho yamaze iminsi 3 kuri Paruwasi ya Rwampala, yari yateguwe ku cyifuzo cy’ubuyobozi bw’umudugudu wa Segeem nkuko umushumba w’iyi Paruwasi Nkurunziza Richard yabibwiye UMUBAVU, yashojwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu.

Yavuze ko icyari kigamije cyane ari ugusenga basaba Imana ngo ikomeze ihumure yashyize mu itorero ryayo rya Pentekote, ADEPR.


Pasiteri Munezero ari mu bakunzwe muri iyi minsi mu ijambo ry’Imana rivura imvune mu mitima y’abababaye yigisha

Nawe usura umubavu.com Imana iguhe akantu ko gukinga abantu mu maso, igukubitire umukobanyi ndetse ikurinde kuba iciro ry’imigani.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ndayisaba Kuya 5-07-2019

Nibyiza

RYIRINGIRO JEMENS Kuya 5-07-2019

IBYO NIBISHOKA
KUBONA PASITER
AKORA IBYIMANA
YANGA URUNUKA