Ntabwo mugomba gusubira mu nzoga, uburaya n’ibindi bikorwa bibi-Mufti w’u Rwanda

Mu muhango wo gusoza ku mugaragaro ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan (Eid El Fitr), Mufti w’u Rwanda, Sheik Salim Hitimana yibukije Abayisilamu ko bakwiye kwirinda gusubira mu byaha birimo ubusinzi, uburayo n’ibindi nyuma yo gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Gusoza igisibo byabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Kamena 2019, ahari hateraniye Abayisilamu basaga ibihumbi birindwi.

Mufti w’u Rwanda, Sheik Salim Hitimana, yavuze ko kuba imvura yaguye ari umugisha, aboneraho kubabwira ko bakwiye guha agaciro iyi minsi bamara mu gisibo ntibumve ko nyuma bagomba kwishora mu byaha.

Ati “Nubwo igisibo cya Ramadhan kirangiye ibikorwa byiza ntibirangiye, ntabwo mugomba gusubira mu nzoga, uburaya n’ibindi bikorwa bibi nk’ibyo, mukomeze mube abanyakuri.”

Umuhango wo gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan (Eid El Fitr) ntiwitabiriwe nkuko byari bisanzwe mu myaka yatambutse kubera imvura yazindukiye ku muryango.

Mu myaka ishize ngo gusoza igisibo ntihaburaga abarenga ibihumbi 11 mu gihe ubu habonetse abasaga ibihumbi birindwi.

Igisibo ni rimwe mahame atanu y’iri dini, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha, bakarangamira Imana. Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera.

Abayisilamu ntibisanzuye neza kubera imvura yabyukiye ku muryango





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo