Amatakirangoyi: Pasiteri Niyitanga  ukurikiranywe muri dosiye ya ADEPR na we yasabye ko yasubizwa inshingano

Pasiteri Niyitanga Salton wari ushinzwe ivugabutumwa n’ubuzima bw’itorero muri manda yari iyobowe na Bishop Sibomana Jean na Rwagasana Tom muri ADEPR bakaza gufungwa bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’itorero, yandikiye ubuyobozi bwaryo asaba gusubizwa inshingano bwamwambuye umuvugizi akaba aherutse gutangaza igikuru ari ubugingo ko atari inshingano bambuwe.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’umubavu.com abajijwe kuri aya mabaruwa aba bari abayobozi ba ADEPR bakurikiranwe n’inkiko ku byaba birimo kunyereza umutungo w’itorero, yavuze ko igikomeye ari ubugingo atari inshingano; imvuga igaragaza ko aya mabaruwa kuyandika ari amatakirangoyi.

Muri Nzeri 2017, nibwo Bishop Sibomana Jean na Rwagasana Tom bakurikiranyweho n’ubutabera kunyereza miliyari zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda hagati ya 2015 na 2016 ubwo bayoboraga ADEPR, bafunguwe by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi.

Bakimara kurekurwa, Inama ya Biro Nyobozi ya ADEPR yateranye ku wa 5 Ukwakira 2017 yanditse amabaruwa abambura inshingano z’ubupasiteri, igaragaza ko bagaragaweho n’imyitwarire mibi mu micungire y’umutungo w’Itorero no kutaba inyangamugayo.

Iki cyemezo kandi cyanafatiwe Sebagabo Léonard wari Umunyamabanga Mukuru, Sindayigaya Théophile, Gasana Valens na Pasiteri Salton Niyitanga.

Muri iyi baruwa, Pasiteri Niyitanga Salton agaragaza ko kwamburwa inshingano z’ubupasiteri hirengagijwe amasezerano yagiranye n’ubuyobozi bwa ADEPR bujya kuzimuha.

Igira iti “ Maze kubona urwandiko mwanyandikiye rwo ku wa 6 Ukwakira 2017 nkarushyikirizwa kuwa 9 Ukwakira 2017 aho nari ndi muri gereza ya Nyarugenge runyambura inshingano za gipasitori muri ADEPR. Mu byo mwashingiyeho mutwambura inshingano harimo imicungire mibi y’Umutungo w’Itorero, aha nagira ngo mbibutse ko atari byo kuko mu masezerano y’akazi dufitanye na ADEPR yo ku wa 6 Ugushyingo 2014 nshinzwe ivugabutumwa n’Ubuzima bw’itorero ndetse n’urutonde rw’imirimo nahawe n’umukoresha nta harimo gucunga umutungo muvuga.”

Ikomeza igira iti “Ikindi mwashyizemo ni ukutaba inyangamugayo mu kazi, nyakubahwa ni ryari naba narahamagawe cyangwa nkandikirwa urwandiko n’umukoresha rungaragariza imyitwarire mibi idahwitse yangaragayeho ngo mbe nanze kwisobanura, mubone kubimpanira nanze kwisubiraho, nk’uko amasezerano y’akazi abivuga ibyo ntabyakozwe.”

Pasiteri Salton akomeza ati “Mwashingiye kuri Audit. Naratangaye aho mushingira kuri Audit ntazi, ntakorewe mu nshingano nshinzwe ngo nisobanure ku byo mbazwa, aha hakaba harirengagijwe nkana amategeko agenga Audit, birababaje kuba mushingira ku bintu bitariho mukanirengagiza ingingo ya kabiri n’iya cyenda y’amasezerano y’akazi dufitanye ndetse n’amabwiriza y’umwihariko y’itorero ADEPR.”
Yasoje agira ati “Muvugizi, ntibyari bikwiye kumpamya icyaha mbere y’ubutabera, bivuze ko ndi umwere nkaba mbasaba gusubizwa inshingano ya gipasitori nkakomeza umurimo Imana yampamagariye, niba hatarimo kugambirira kuntesha agaciro no kunyandagaza muri sosiyete nyarwanda.”

Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda ubwo batahaga k’umugaragaro urusengero rwo mu karere ka Burera yatangarije umubavu.com ko uku kwandika amabaruwa ataribyo bikenewe kuko bo bari bakeneye ubugingo kuruta uko basubinzwa inshingano.

Yagize ari, "gusubinza inshingano sibyo twareba twareba ko bihanye bagashaka ubugingo kuko umuntu akizwa aribyo ashaka aho basengera bazareba Nina imbuto zobo zishyitse’.

Ubusanzwe itorero rya ADPR ntirihagarika umuntu cyangwa ngo rimwake inshingano hagendewe kucyemezo k’inkiko abagize nyobozi y’umudugudu cyangwa ya Paruwase bashobora kuguhagarika igihe basuzumye imyitwarire yawe.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
MAMA’GIHOZO Kuya 14-11-2017

EEE!!NTIBITWOROHEYE",, UGERAGEJEKUVUGA’,, IBITAMEZENEZAWESE:, ARIMAZI’ABIRA’,NIMWIHUTIREGUSHIRAMUBIKORWA
IYIMYANZURO:, BATARATWIRENZA

KAMIKAZI Kuya 13-11-2017

NYAKUBAHWA:,, MUVUGIZI’, ABABAYOBOZI:NUSHAKA, UBASUBIZEMUMIRIMO’KUKONABASIGAYEMO’,,, NTOHOBATANIYE, NABO"ABINDEMBO:,, UTURERE,AMA;PARUWASE;, HAFIYABOSE;, INTEGO, NUKUGARUZAYABO;,, NTAGIHINDUKA

MBABAZI Kuya 12-11-2017

BORINGO’REKADUTEGEREZE’KO:YAMYANZURO’,, YA’MUHANGA’,, ISHIRWAMUBIKORWA:, NIBASHIRAHO:INYANGAMUGAYOZOKUGENZURA’, IMITUNGO:, ADEPR:IZASUBIRAKUMURONGO:, KUKO:, IMITUNGO’, NIVUGABUTUMWABIRIMUBUBASHA’ BWUMUNTU: UMWE’,, BAHITAMO’, KWIVANIRAMO:, AZATUNGA:IMIRYANGOYABO’,, DOREKONTANKURIKIZI

boringo Kuya 12-11-2017

Yewe ADEPR we¡!!!!!
Ubu se ko naba nabo mukekaho ibyaha ko nibura bakoze bakubaka Dove Hotel kandi ikaba yinjiza amafaranga. Muzabaze abakozi ba Dove Hotel bazababwira uko iriya komite ya Ruzibiza na Karuranga na Aurelie Umuhoza bakora bishakira ayabo gusa.
Kuko Ruzibiza Viateur na Umuhoza Aurelie bishyura uwo bashaka harebwe inyungu bafitemo aho usanga bishyura fagitire batarabona bagirwa n’inama bakabyanga bataretse no kubiziza ababagiriye inama yo gushishoza.
Mwicecekere kuko na Karuranga ameze nkuwambaye za fumes kandi Ruzibiza na Aurelie bikuriramo ayabo. Gusa buriya nawe abonaho. ADEPR mwihangane nta kundi.

samuel Kuya 11-11-2017

uyu mugabo Salton,twari twashimye Imana ko yitandukanije na shebuja Sekibi,kubw’amagambo yari yatangaje,none yemeye kuzaba aho shebuja azaba hose haba heza cg ahabi,no muriro ndabona bazafatanya.Ubu koko nkaho yafashe igihe cyo kwicisha bugufi araza ashinyaguira itorero aryishongoraho,ntaho yahuriraga n’amafranga,hanyuma se udukarine de recu yagendanaga twari utwiki,amasheki yajyaga kubikuza kumaconti ya Adepr yibwira ko abachristo tutabizi,ruswa yashyiraga ibitangazamakuru n’abanyamakuru kugirango bavugwe neza yibwira ko bitazwi.Amafranga se yagendaga afumbatiza abo bashaka ko batabavamo babakingira ikibaba aka kanya arabyibagiwe,Birazwi neza ko bicaga bagakiza,umugore wa Rudasumbwa incuro yamushatse yaba akizibuka,nabandi benshi ntavuze.

Fulgence Kuya 11-11-2017

Salton Niyitanga mwe ntimumuzi ku bijyanye n’amafaranga araroze pe n’umuntu yamwica ariko akayabona. Ariko ADEPR we ntimukigira umwuka wera koko?mupfa kwimuka gusa abapasitoro ? ?

sam Kuya 11-11-2017

Imana niyo mucamanza utabera naho Ibyababagabo namayoberape

sam Kuya 11-11-2017

Imana niyo mucamanza utabera naho Ibyababagabo namayoberape