Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti

U Rwanda ruratera imbere ubutitsa kandi iterambere ryarwo rigenda rireberwa mu ngeri nyinshi z’ibintu bishya bigenda bivuka, by’umwihariko byiganjemo ikoranabuhanga. Uko isi igenda itera imbere rero, n’iri koranabuhanga ridasigara inyuma ari nako rigenda ryoroshya ubuzima bwa muntu.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikomeje gukataza mu ikoranabuhanga mu ngeri zitandukanye. Uko iminsi ishira niko abantu usanga barushaho kwihugiraho nyamara ugasanga nta gisubizo gihari ku buryo hari n’aho usanga umuntu amaze hafi umwaka yibera mu rugo cyangwa mu kazi atarabona umwanya wo kunyarukira ku isoko ngo yihahire icyo yifuza/ashaka.

Kuri ubu urasanga ibi bigenda biba amateka nubwo mu Rwanda bitaratera imbere ariko ntibibuza ko abantu bamwe batangiye kugenda bamenya neza imbuga za Interineti zikora ubucuruzi aho ugura ikintu wibereye iwawe mu kanya gato nk’ako guhumbya kikaba kikugezeho utahavuye kimwe nuko wakigurisha wibereye iwawe.

Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bantu bose yaba abafite akazi, abatagafite, abacuruzi, abaguzi, abanyamideli n’abandi bahanzi bo mu buryo butandukanye ndetse n’ibikorerwa iwacu (Made In Rwanda) kuko uru rubuga ruzajya ruha amahirwe abafite ibihangano bishya bashaka kubimenyekanisha no kubigurisha.

Aganira n’ibinyamakuru bitandukanye Umwali Chantali ushinzwe ubucuruzi no kwamamaza (Marketing and Sale) kuri uru rubuga, yavuze ko amaze igihe kingana n’amezi atandatu yiga uburyo ruzagirira akamaro abantu benshi bashoboka kuko aje gukora ibintu abandi bakoraga ariko ntibabinoze neza.

Avuga ko yumva yagira uruhare runini mu gushishikariza abantu gukoresha ikoranabuhanga kuko riri mu byoroshya ubuzima bwa muntu kandi rikaba riri kurushaho guhindura ubuzima bwa benshi dore ko n’igihugu gikomeje gukora ibishoboka byose ngo mu iterambere ry’igihugu ikoranabuhanga naryo ntirisigare.

Agaruka ku mpamvu yafunguye uru rubuga, avuga ko abona nta bundi buryo yatanga umusanzu we mu iterambere ry’igihugu akurikije nuko abona isi y’ikoranabuhanga igenda yaguka mu buryo bukomeye.

Avuga ko uru rubuga ruzajya rugurirwaho ibicuruzwa byose ndetse bikanashyikirizwa ababiguze mu gihe kitarenze amasaha 8 y’akazi uhereye igihe cyaguriwe (ku batuye mu mujyi wa Kigali), mu gihe ku batuye mu ntara bazajya bagezwaho ibyo baguze mu gihe kitarenze amasaha 10.

Ku bijyanye n’umutekano w’abagura n’abagurisha ku rubuga Business.rw, avuga ko umutekano wabyo wizewe ijana ku ijana.

Ati “Uwaguze aba afite umutekano kuko iyo aguze igicuruzwa kimugeraho mu gihe kitarenze amasaha 8 n’10 bitewe n’aho aherereye kandi hanabayeho ikibazo gituma buri wese atinda kubona serivisi yasabye, bimenyeshwa ubuyobozi bw’urubuga bigakurikiranwa byihuse bigakemurwa”.

Akomeza avuga ko umutekano w’ugura n’ugurisha uba wizewe cyane kuko bose baba baziranye kandi uru rubuga ni urw’ubucuruzi ntawatangira ahemukira abantu ngo ibyo yiyemeje birambe.

Kugeza ubu ikoranabuhanga rimaze kugera ku rwego rushimishije mu Rwanda ku buryo gukora ubucuruzi nk’ubu biziye igihe kandi bigiye kuruhura abantu benshi binabafasha kubona ibintu byizewe ku gihe kandi biramba.

Abashaka gukorana n’uru rubuga mu buryo bwo gucuruza, baba abafite ubucuruzi, abafite impano mu gukora ibihangano, abanyamideli, twiteguye gukorana nab o kuko dushaka ko abantu bamenya iby’iwacu ndetse n’impano zihishe mu bantu aho umuntu akora igihangano cye akabura aho akigaragariza/agicururiza.

Mu buryo tuzakorana na bo, ni no kubafasha kumenyekanisha ibicuruzwa byabo kuko mu buryo uru rubuga rukozemo ni uburyo tuzajya dushyiramo n’amavidewo agaragaza ibicuruzwa neza kandi bikanacishwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Ikindi ntibinahenze kuko guhera ku bihumbi bibiri (2000F) kuzamura umuntu azajya akorerwa Video y’igicuruzwa cye.

Mu kumenyekanisha cyane ibi bicuruzwa, iyi Video y’igicuruzwa yakozwe kandi izajjya ishyirwa ku rubuga ruba kuri YouTube rukurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 45.

Ku bacuruzi baranguza ibicuruzwa, abacuruza ubuconsho (Detail) bazagirana amasezerano n’uru rubuga kugira ngo rubacururize ibicuruzwa byabo bazabyungukiramo kuko bazajya babona inyungu ku byacurujwe n’uru rubuga.

Umwihariko w’uru rubuga n’izindi ni uko abacuruzi cyangwa abandi banyempano bashobora kugirana amasezerano bakajya bagurishiriza ibicuruzwa byabo kuri uru rubuga nta kiguzi baciwe.

Muri iki gihe buri Munyarwanda wese ashishikarizwa gukoresha uburyo bushya bugezweho bwo guhaha cyangwa kugurisha ibicuruzwa byose yifuza mu Rwanda yifashishije gusa mudasobwa irimo Internet cyangwa se Telefone igendanwa, turabizeza ko uru rubuga ‘Business.rw rutazabatenguha mu buryo ubwo aribwo bwose. Nimuze mwihahire, mwicururize mu buryo bujyanye n’icyerekezo cy’aho isi yerekeza kandi bitabagoye cyangwa ngo bibahende.

Ku bindi bisobanuro bitewe n’andi makuru wifuza cyangwa unifuza gukorana n’uru rubuga waduhamagara kuri Telefoni 0784882113 (inaboneka kuri WhatsApp), E-mail: admin@business.rw na chantalumwali82@gmail.com.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo