U Buhinde bwananiwe kohereza icyogajuru ku kwezi habura umwanya muto ngo kizamuke

Kohereza icyogajuru cya kabiri cy’Ubuhinde ku kwezi byahagaze ubwo hari hasigaye igihe kitageze ku isaha ngo kizamuke, kubera ikibazo cya tekinike.

Ibiro bishinzwe iby’isanzure by’Ubuhinde byavuze ko "habura iminota 56 ngo iki cyogajuru kigende habonetse ikibazo tekiniki mu buryo bwo guturitsa butuma gihaguruka".

Iki cyogajuru cyagombaga guhaguruka hafi saa cyenda z’urukerera mu burasirazuba bw’Ubuhinde (saa sita z’ijoro mu Rwanda).

Kugihagurutsa byahise bishyirwa ikindi gihe.

Cyari kigiye gukora iki?

Ubuhinde bwizeye ko iki cyogajuru kiswe Chandrayaan-2, kizaba ari cyo cya mbere kiguye ku mpera y’isi y’ukwezi yo hepfo.

Ni umushinga bashoyemo Miliyoni 150 z’amadolari.

Kizibanda cyane ku kwiga ubutaka bwaho, gishakishe amazi, amabuye y’agaciro, ndetse gipime umutingito waho.

Uyu mushinga nugerwaho, Ubuhinde buzaba igihugu cya kane kigushije neza icyogajuru ku butaka bw’ukwezi.

Kugeza ubu, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubushinwa, n’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti ni bo babibashije.

Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde Narendra Modi ashyigikiye cyane iyi mishinga yo mu isanzure, abamunenga bakavuga ko yakwiye kwibanda ku bukene bunuma mu Bahinde bamwe.

Umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi mu by’isanzure cy’Ubuhinde, avuga ko uyu mushinga ari umwe mu mishinga igoye cyane iki kigo cyakoze.

Iyo kohereza iki cyogajuru bigerwaho uyu munsi, byari biteganyijwe ko kizagera aho kijya mu ntangiriro y’ukwezi kwa cyenda.

Icyogajuru cya mbere Ubuhinde bwohereje ku kwezi hari mu 2008, kiswe Chandrayaan-1, gusa nticyageze ku butaka bw’ukwezi, cyakoresheje za radar mu gusuzuma ubutaka no kureba niba hari amazi ari kuri uwo mubumbe.

Kizagera ku kwezi gite?

Chandrayaan-2 (bivuze Ikinyabiziga ku kwezi 2) izagerageza kugwa neza ku mpera y’isi yo hepfo ku kwezi.

Ubuhinde buri gukoresha ’rocket’ (uburyo bwo kohereza baturikije) nini kandi y’imbaraga nyinshi. Ipima toni 640 na metero 44 z’uburebure.

Icyogajuru ubwacyo gipima ibiro 2,379, kigizwe n’ibice bitatu birimo uburyo bwo gufata amashusho no gusuzuma ubushyuhe, n’uburyo bwo kugenda nk’ikinyabiziga ku kwezi.

Gifite kandi uburyo bwo gusuzuma ubutaka bwo ku kwezi no kohereza ku isi amakuru yose gifashe.

Umushinga uyobowe n’abagore

Abahanga barenga 1,000 bakoze kuri uyu mushinga. Gusa ku ikubitiro, hari hatoranyijwe abagore gusa bo gukora ku mbanzirizamushinga y’iki gikorwa.

Ubu abagore babiri ni bo bayoboye uyu mushinga wo kujya ku kwezi.

Madamu Muthaya Vanitha, ni ushinzwe progaramu y’uyu mushinga kuva mu myaka ibiri ishize, naho Madamu Ritu Karidhal ni we uzaba uyoboye ibikorwa byawo igihe icyogajuru kigeze ku kwezi.

Umuhanga Dr Sivan uri gukora muri uyu mushinga ati: "Abagore n’abagabo barangana. Impano ni zo zibatandukanya, ntabwo ari igitsina".


Babonye ikibazo cya tekiniki mu buryo bwo guhagurutsa iki cyogajuru habura isaha imwe ngo kigende





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo