Ibiza ntibireba ko umuntu atuye ahantu imyaka myinshi” Mayor Rwamurangwa

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Steven, yavuze ko iyo Ibiza bije bitareba ko umuntu amaze inyaka myinshi ahantu atuye, ibi umuyobozi wa karere ka Gasabo yabitangarije ikinyamakuru Umubavu.com mu kiganiro kigufi kijyanye naho igikorwa cyo kwimura abakiri mu manegeka kigeze mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 igahitana ubuzima bwabasaga 33 mu gihugu ndetse hagakomereka abasaga 143 nkuko byatangajwe na Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR)
Byagaragaye ko hari bamwe mu bahitanywe niyomvura bitewe nokuba bari batuye ahantu hashobora gushyira mu kaga ubuzima bwabahatuye hazwi nko mu manegeka, Umujyi wa Kigali wafashe ingamba zo kwimura abo bantu batuye mu manegeka murwego rwo kurengera ubuzima bwabo n’ubwo hari bamwe bakomeje kwinangira bavuga ko batava aho hantu bitewe n’uko bahamaze imyaka myinshi bahatuye abenshi bakemeza ko ari bakavukire baho.

Mu kiganiro kihariye umuyobozi wa karere ka Gasabo Rwamurangwa Steven yagiranye na Umubavu.com ku bijyanye naho igikorwa cyo kwimura abakiri mu manegeka kigeze, Mayor Rwamurangwa yavuze ko icyo gikorwa cyo kwimura abatuye mu manegeka ki gikorwa harebwa abatishoboye bakabashakira aho gutura harimo nabo ubuyobozi bwagiye bu bakodeshereza amazu.

Yagize ati” nibyo koko igikorwa cyo kwimura abatuye mu manegeka kiriho kirakorwa hibandwa ku bantu batuye ahantu ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga cyane twibanda ku batishoboye”.

Aha Mayor Rwamurangwa yavuze ko mu murenge wa Gastyata ariwo mu renge ufite abaturage batuye mu manegeka ku buryo imvura yongeye kugwa batarimurwa bashobora guhura n’akaga, akaba ariyo mpamvu bariho bareba ibisabwa byose ku girango bimure abo baturage imvura yo mu kwezi kwa Nzeri izasange baravuye aho hantu.
Mayor yakomoje no ku bantu binangira kuva aho batuye bashingiye kukuba bahamaze imyaka myinshi, aha ninaho yahereye avuga ko iyo Ibiza bije bitareba ko umuntu atuye ahantu igihe kirekire cyangwase ngo ahamaze imyaka myinshi.

Usibye abatuye mu murenge wa Gastyata by’umwihariko bazimurwa abandi baturage bazimurwa harimo abatuye ku musozi wa Jali ndetse na batuye ku musozi wa Rebero
Ikibazo cyo kwimura abatuye mu manegeka nticyagiye kivugwaho rumwe hagati y’abayobozi n’abaturage cyane cyane kubijyanye naho bimurirwa dore ko hari aho usanga ubuyobozi bubasaba kwimukira mu mazu bubakiwe n’ubuyobozi mu gihe abaturage nabo baba bifuza ko bahabwa ingurane bakishakira ahandi ho gutura bitewe n’amahitamo yabo.

Iki kibazo cyagaragaye mu karere ga Gasabo mu gace ka Kangondo I na Kangondo II i Nyarutarama, benshi bazi nko muri ‘Bannyahe’, Abaturage bagaragaza ko bifuza guhabwa ingurane y’amafaranga aho kwimurirwa mu zindi nzu bazubakirwa nk’uko babimenyeshejwe.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo