I&M Bank Rwanda yatangije uburyo  bushobora guhombya ibindi bigo bifasha abantu guhererekanya amafaranga

I&M Bank Rwanda yatangije ikoranabuhanga ryitwa ‘SPENN’ rizafasha abantu guhererekanya amafaranga no guhaha, ku buntu ku buryo abamaze kuryitabira bavuga ko ibindi bigo isaba amafaranga mu guhererekanya amafaranga bishobora guhomba ibi bikaza korwa hifashishije telefone zigezweho (smartphone) nta mafaranga bakaswe.

Iri koranabuhanga ryamuritswe ku wa 4 Kamena 2018, I&M Bank irifatanyije n’ikigo cyo muri Norvège cyitwa ‘Blockbonds’.

Kugira ngo umuntu arikoreshe bisaba kuba afite internet, akajya kuri Play Store, akamanura ‘application’ yitwa ‘SPENN’ akayishyira muri telefone ye, akiyandikisha yifashishije umwirondoro uri ku ndangamuntu na nimero ya telefone.

JPEG - 513.7 kb

Gukoresha ‘Spenn’ si ngombwa ko umuntu abanza gufunguza konti muri I&M Bank. Nyuma yo kwiyandikisha ukurikije amabwiriza iyo ‘application’ yerekana, ushobora no gutumira abandi, ukoresheje imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko mu minsi 15 ya mbere uwo utumiye akiyandikisha, uhita ubona amafaranga 500 Frw ukayahahisha, ukayishyura cyangwa ukayabikuza.

Ubu buryo umuntu ashobora no kubwifashisha asaba inshuti ze amafaranga, nayo ikayamwoherereza, atarenze ibihumbi 400 Frw, akayabikuriza ku ishami rya I&M Bank mu gihugu hose cyangwa akayishyura umucuruzi nawe ukoresha iryo koranabuhanga.

Umuyobozi mukuru wa Blockbonds na Spenn, Jens Glaso, yavuze ko bishimishije kuba iri koranabuhanga ari ubwa mbere ritangijwe mu Rwanda.

Ati “Twizeye ko u Rwanda ruzaba icyitegererezo mu gukoresha uburyo bworoshye kandi bugezweho. Bukoze mu buryo bushobora kuzamura ubukungu bw’igihugu. Buzanafasha abaturage mu gufata iya mbere mu kureka uburyo bwo guhererekanya amafaranga mu ntoki.”

Umuyobozi mukuru wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow, yavuze ko yishimira kuba bari kugira uruhare muri gahunda ya leta yo kugabanya ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki.

Ati “I&M Bank Ltd yishimira kugira uruhare mu guteza imbere no kuzana mu Rwanda uburyo bwo kwishyura hadakorehejwe amafaranga mu ntoki. Twe mu by’ukuri twizeye ko Spenn izahindura uburyo u Rwanda rwakoreshaga mu guhererekanya amfaranga, ikanafasha abanyarwanda mu iterambere.”

Ubu buryo bwo guhererekanya amafaranga hifashishijwe telefone, buje bwiyongera ku busanzwe bwifashishwa n’ibigo by’itumanaho ariko bwo ntibukenera internet. Iyi ikaba indi ntabwe ikomeye yo gufasha igihugu kwesa umuhingo uvuga ko mu 2024, amafaranga abarirwa ku kigero cya 80 % y’umusaruro mbumbe azajya ahererekanywa hifashishijwe ikoranabuhanga.

I&M bank yimakaje ikoranabuhanga, kugeza ku wa 31 Ukuboza 2017 yari ifite umutungo mbumbe wa miliyari 260 Frw, wazamutseho 26 % ugereranyije n’umwaka wabanje.
ubu iyi application ushobora kuyishyira muri telephone yawe bagahita baguha n’amafaranga magana atanu kuburyo ushobora kwinjiza amafaranga ari hejuru 10000frw ku munsi kanda hano uyi shyire muri telephone yawe ubone ayo 500 y’ikaze uko ukomeze gukangurira abandi kuyishyira muri telephone niko baguha amafaranga

JPEG - 449.7 kb





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Venant Kuya 12-06-2018

Ni iki kitwizeza lo ejo cg mu minsi iri imbere abatekamitwe batazaryinjirira bagacucura rubanda?

paul Kuya 12-06-2018

Nbyiza cyane ndabona bank ikomeje kwesa imihigo.
ese iyi system itandukaniyehe nikoreshwa muri za cryptocurrencies zimaze gufata isi?