Hagiye gukorwa imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi

Uruganda rw’imodoka rwa Jaguar Land Rover (JLR) rugiye gushora Miliyoni amagana z’amapawundi mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi ku ruganda rwazo ruri i Birmingham mu Bwongereza.

Kuva mu 2013, Jaguar Cars Limited na Land Rover zishyize hamwe zishinga ’Jaguar Land Rover Limited’ ikora imodoka.

Ku ikubitiro uyu mushinga uzakora imodoka zikoresha amashanyarazi zitwa Jaguar XJ.

Ralf Speth umuyobozi w’uruganda JLR avuga ko ahazaza h’ibinyabiziga hari mu bikoresha amashanyarazi.

Ati: "Turifuza ko ibiragano biri imbere tubiraga imodoka zidahumanya ikirere".

Jaguar Land Rover ntabwo yatangaje igihe izamurikira ’battery’ ikoresha amashanyarazi izajya ikoreshwa n’imodoka ya XJ, gusa izasimbura uburyo bwa lisansi na mazutu izi modoka zikoresha kuva mu 1968.

Greg Clark, umunyamabanga ushinzwe ubucuruzi mu Bwongereza avuga ko iyi ari intambwe ikomeye.

Ati: "Biragaragaza umuhate w’u Bwongereza wo kuba imbere mu iterambere no gukora imodoka zo mu gihe kiri imbere zikoresha amashanyarazi".


Kuva 2013 jaguar na Land Rover byishyize hamwe

JLR itangaje ibi nyuma y’uko raporo yasohotse ejo kuwa kane yerekanye ko bwa mbere mu myaka ibiri, imodoka zidahumanya cyane ikirere kuzigura byagabanutse mu kwezi gushize.

Ishyirahamwe ry’abakora n’abacuruza imodoka ryatangaje ko uko kugabanuka mu kugura bene izi modoka biteye impungenge.

Gusa muri rusange imodoka zidahumanya ikirere ziri gukundwa cyane mu bihugu biteye imbere, kugeza ubu muri uyu mwaka umubare w’abaziguze wazamutse ku kigero cya 60% ugereranyije n’umwaka ushize.


JLR igiye gushora miliyoni nyinshi mu gukora imodoka zo mu bwoko bwa XJ zikoresha amashanyarazi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo