Close MORE NEWS Gasabo : Abaveterineri basabwe kujyana n’aho igihe kigeze mu kongera umusaruro muri gahunda ya girinka UMUBAVU.com admin Kuya 15-01-2018 saa 16:51' whatsapp Facebook Kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Mutarama 2018, I Kabuga mu murenge wa Rusororo akarere ka Gasabo hatangiye amahugurwa y’Abaveterineri (abavuzi b’amatungo) aho bagiye kwigishwa ibijyanye no kugendana n’aho iterambere rigeze mu mwuga wabo hagamijwe kongera umusaruro w’ibikomoka ku bworozi no kongera umusaruro wa gahunda ya girinka. Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Mutarama 2018 azamara igihe kigera ku minsi 7 bakora pratique na theori aho abayitabiriye bazigishwa amasomo agera kuri 36 harimo gutera intanga inka, kuzisuzuma bakamenya niba zihaka, uburyo bwo kuzitaho hagamijwe kuva mu bworozi gakondo bakajya mu bworozi bw’Inka zitanga umukamo mu rwego rwo kuzamura ubukungu n’imibereho y’abaturage. Dr.Rubagumya Emmanuel, umuyobozi wa Organization for Agriculture Support Services (OASS), akaba n’umujyanama mu karere ka Gasabo, yavuze ko ubusanzwe hariho umuco wo kubangurira Inka utuma iyo zifite indwara zakwanduzanya, bityo kuzitera intanga bikazafasha mu kwirinda uko kwanduzanya. Dr.Rubagumya yavuze kandi ko muri aya mahugurwa barimo guhugurwamo n’abahanga mu buvuzi bw’amatungo biteze kuzungukiramo byinshi. Atangiza aya mahugurwa, umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen, yashimye OASS n’umuryango world vision international bafatanyije gutegura aya mahugurwa yongeraho ko nk’akarere bazakomeza kubaba hafi mu kubongerera ubushobozi ndetse no muri gahunda y’akarere bakazajya bita mu gutegura amahugurwa ahoraho kugirango abaveterineri bajyane n’aho ibihe bigeze mu nshingano zabo za buri munsi hagamijwe kunganira gahunda ya Girinka. Aya mahugurwa yateguwe n’umuryango OASS,akarere ka Gasabo bafatanyije na world vision international akaba yitabiriwe n’abaveterineri bagera kuri 21 baturuka mu mirenge yose igize akarere ka Gasabo. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Gasabo : Abaveterineri basabwe kujyana n’aho igihe kigeze mu kongera umusaruro muri gahunda ya girinka UMUBAVU.com admin Kuya 15-01-2018 saa 16:51' whatsapp Facebook Kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Mutarama 2018, I Kabuga mu murenge wa Rusororo akarere ka Gasabo hatangiye amahugurwa y’Abaveterineri (abavuzi b’amatungo) aho bagiye kwigishwa ibijyanye no kugendana n’aho iterambere rigeze mu mwuga wabo hagamijwe kongera umusaruro w’ibikomoka ku bworozi no kongera umusaruro wa gahunda ya girinka. Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Mutarama 2018 azamara igihe kigera ku minsi 7 bakora pratique na theori aho abayitabiriye bazigishwa amasomo agera kuri 36 harimo gutera intanga inka, kuzisuzuma bakamenya niba zihaka, uburyo bwo kuzitaho hagamijwe kuva mu bworozi gakondo bakajya mu bworozi bw’Inka zitanga umukamo mu rwego rwo kuzamura ubukungu n’imibereho y’abaturage. Dr.Rubagumya Emmanuel, umuyobozi wa Organization for Agriculture Support Services (OASS), akaba n’umujyanama mu karere ka Gasabo, yavuze ko ubusanzwe hariho umuco wo kubangurira Inka utuma iyo zifite indwara zakwanduzanya, bityo kuzitera intanga bikazafasha mu kwirinda uko kwanduzanya. Dr.Rubagumya yavuze kandi ko muri aya mahugurwa barimo guhugurwamo n’abahanga mu buvuzi bw’amatungo biteze kuzungukiramo byinshi. Atangiza aya mahugurwa, umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen, yashimye OASS n’umuryango world vision international bafatanyije gutegura aya mahugurwa yongeraho ko nk’akarere bazakomeza kubaba hafi mu kubongerera ubushobozi ndetse no muri gahunda y’akarere bakazajya bita mu gutegura amahugurwa ahoraho kugirango abaveterineri bajyane n’aho ibihe bigeze mu nshingano zabo za buri munsi hagamijwe kunganira gahunda ya Girinka. Aya mahugurwa yateguwe n’umuryango OASS,akarere ka Gasabo bafatanyije na world vision international akaba yitabiriwe n’abaveterineri bagera kuri 21 baturuka mu mirenge yose igize akarere ka Gasabo. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu