Amerika igiye kohereza Kajugujugu nto ku mubumbe wa Mars

Binyuze mu Kigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku bumenyi bwo mu kirere n’isanzure (NASA), Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirateganya ko mu mwaka wa 2020 hazohereza kajugujugu nto ku mubumbe wa Mars, izagira uruhare mu gutuma abantu babasha kurushaho kumva no gusobanukirwa imiterere yaho.

Iyi kajugujugu yahawe izina rya "The Mars Helicopter", izaba ikozwe nk’indege itagira umupilote benshi bakunze kwita ‘drone’, ikazaba ipima kilogarama 1.8.

Izaba iri kumwe na robo nto yiswe ‘Mars 2020 rover’ igamije kureba niba koko imiterere ya Mars yatuma abantu babasha kuhaba, kugenzura niba nta birebamwa byaba byarigeze kuhatura ndetse n’imitungo kamere ihari.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Umuyobozi mukuru wa NASA, Jim Bridenstine, yavuze ko biteganyijwe ko iyi kajugujugu izoherezwa kuri Mars muri Nyakanga 2020, ikazagera kuri uyu mubumbe muri Gashyantare 2021.

Nk’uko AFP yabitangaje, umushinga wo gukora iyi ndege izoherezwa kuri Mars watangijwe muri Kanama 2013, Mimi Aung uwukuriye akaba avuga ko kugira ngo izabashe kugenda mu kirere cy’aho igomba kuba ifite ibiro bike bishoboka kuko imiterere yaho itandukanye cyane n’iyo ku Isi.

Iyi ndege nto izaba ifite imirasire y’izuba izajya ishyira umuriro muri bateri zayo ndetse n’icyuma gituma ikomeza gushyuha igihe bwije. Ikozwe ku buryo kandi ibasha kwakira no gusobanukirwa amabwiriza yoherejwe n’abari ku Isi.

NASA iteganya kugerageza iyi ndege mu gihe cy’iminsi 30, aho ihamya ko nikora nk’uko babyifuza bizaba intangiriro yo gukora ingendo kuri Mars, kandi n’igihe bidakunze batazacika intege cyangwa ngo umugambi wa 2020 uburizwemo.

PNG - 606.2 kb
Ikigo cya NASA kirateganya kohereza kajugujugu iteye nka drone ku mubumbe wa Mars izatanga amakuru yaho arushijeho asanzwe azwi

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com


Travel for Free!


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo