Abanyeshuri 14,000 ba Kaminuza bagiye guhabwa Mudasobwa

Minisiteri y’Uburezi yatangije gahunda yo guha mudasobwa nshya abanyeshuri ba za Kaminuza mu buryo bw’inguzanyo bazishyura barangije kwiga, bikaba biteganyijwe ko hazatangwa izingana n’ 14,000.

Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 3 Ukuboza 2018, izo mashini ku ikubitiro zirahabwa abanyeshuri bafite inguzanyo ya Leta ariko ngo n’abiyishyurira ndetse n’abo muri kaminuza zigenga bikaba biteganyijwe ko zizabageraho.

Izo mashini zirimo gutangwa ni izo mu bwoko bwa Positivo i5 zikorerwa mu Rwanda, imwe ikaba ifite agaciro ka 527.460Frw, ngo zikaba zitandukanye n’izari zaratanzwe mbere kuko zo abazihawe bakundaga kuzinenga kubera ubushobozi buke.

Minisitiri w’Uburezi Dr Eugène Mutimura, yavuze ko guha izo mudasobwa abanyeshuri ari uguteza imbere ikoranabuhanga no gufasha abanyeshuri kwiga neza.

Yagize ati “Dutangiriye ku banyeshuri bafite inguzanyo ya Leta ariko n’abandi zizabageraho ndetse n’abarimu b’amashuri abanza n’abayisumbye, uyu munsi turatanga 1000 ariko igikorwa kirakomeje. Biri mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga kuko ubu uburezi bw’u Rwanda ari ryo bushingiyeho”.

Nsengiyumva Peter, umwe mu banyeshuri ba IPRC Kigali wahawe mudasobwa, yavuze ko bimushimishije kuko atari kubasha kuyigurira bityo ikazamufasha mu myigire ye.

Ati “Ndishimye kuko iyi mashini igiye kuzamfasha kwiga neza cyane ko izo ku ishuri zitari zihagije bityo umuntu ntayibonere igihe ayishakiye. Ubu gukora ubushakashatsi bizajya binyorohera bityo bizatume ntsinda amasomo yanjye neza”.

Yongeyeho ko kuba babemereye kuzazishyura bararangije kwiga ari ikintu cyiza babakoreye, agashimira Leta y’u Rwanda.

Abanyeshuri bari bitabiriye icyo gikorwa bagaragaje ko mudasobwa zari zaratanzwe mbere na zo za Positivo, zitari iz’ubwoko bwiza kuko hari benshi ngo zahise zipfa, nk’uko Bunani Théogène wiga mu mwaka wa gatatu wayihawe mbere abivuga.
Ati “Jyewe iyo bampaye nayikoresheje igihe gito ihita ipfa none ubwo narihombeye kuko yapfuye nyuma y’amezi atandatu baduha ya garanti. Icyifuzo ni uko badushumbusha kuko nk’ubu ntegereje kuzishyura ikintu ntakoresheje”.

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo