Tariki 08 Nyakanga

Tariki 08 Nyakanga ni umunsi w’ijana na mirongo cyenda mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo irindwi n’umunani.
Dore bimwe mu byaranze uyu munsi
1099: Mu ntambara ya mbere y’amadini, izwi nka Crusade ingaboz’ Abakirisitu bagera ku bihumbi cumi na bitanu bakoze imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara hafi ya Yeruzalemu, biturutse ku Bayisilamu bari babagose.
1497: Umushakashatsi Vasco da Gama, ukomoka mu gihugu cya Portugal yatangiye urugendo rwo kwerekaza mu gihugu cy’u (...)

Tariki 08 Nyakanga ni umunsi w’ijana na mirongo cyenda mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo irindwi n’umunani.

Dore bimwe mu byaranze uyu munsi

1099: Mu ntambara ya mbere y’amadini, izwi nka Crusade ingaboz’ Abakirisitu bagera ku bihumbi cumi na bitanu bakoze imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara hafi ya Yeruzalemu, biturutse ku Bayisilamu bari babagose.

1497: Umushakashatsi Vasco da Gama, ukomoka mu gihugu cya Portugal yatangiye urugendo rwo kwerekaza mu gihugu cy’u Buhinde.

1775: Hashyizwe umukono ku masezerano yiswe Olive Branch Petition hagati y’intumwa zari zihagarariye Leta cumi n’eshatu zakoze bwa mbere Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1776:Mu rukurikirane rwa Leta ya Philadelphia na Pennsylvania, zatangaje ku mugaragaro ubwigenge bwazo, havuzwa inzogera yiswe iy’ubwigenge( Liberty Bell)

1889: Hatangiye gusohoka ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyitwa Wall Street Journal.

1948: Igisirikare cyirwanira mu kirere cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (United States Air Force), cyatangiye kwakira abasirikare b’igitsinagore, muri gahunda yiswe Women in the Air Force(WAF).

1970: Perezida Richard Nixon, yatangarije congres y’Amerika, ubutumwa budasanzwe bwageneraga uburenganzira budasanzwe abaturage kavukire ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1982:I Dujail, mu Majyaruguru y’umurwa mukuru Bagdad hakozwe igikorwa cyo gushaka kwivugana Perezida Saddam Hussein, wayoboraga igihugu cya Irak.

1997: NATO (North Atlantic Treaty Organization) yasabye igihugu cya Czech Republic, Hungary, na Poland kwinjira muri uyu muryango mu masezerano yagombaga gukorwa mu mwaka w’1999.

1999: Bwa nyuma, muri Leta ya Florida hatanzwe igihano cy’urupfu hifashishijwe intebe y’amashanyarazi(electric chair).

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1895: Igor Tamm, umuhanga mu bugenge ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya, akaba yarabiherewe n’igihembo cyitiriwe Nobel.

1908: Nelson A. Rockefeller, Visi Perezida wa 41 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1949: Y. S. Rajasekhara Reddy, umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1153: Papa Eugene III

1930: Joseph Ward, Minisitiri w’Intebe wa New Zealand

1994: Lars-Eric Lindblad, umuhanga wumwubatsi n’umushakashatsi, ukomoka mu gihugu cya Sweden.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo