Thacien Titus yashyize ahagaragara amashusho atangaje y’indirimbo ye yitwa “Haburaho gato”

Umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana hano mu Rwanda no hanze yarwa, Tuyishimire Thacien Titus yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yitwa “Haburaho Gato” Iyi ndirimbo ikaba ifite amashusho ari ku rwego rwo hejuru ku buryo butangaje.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Gicurasi 2017 uyu umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo yitwa Aho ugejeje ukora, Mpisha mu mababa, na Bababarire n’izindi zitandukanye niho yashyize ahagaragara aya mashusho.

Mu kiganiro yagiranye na Umubavu.com yavuze ko iyi ndirimbo ifite ubutumwa buzafasha abazayumva kugira impuhwe agaruka ku umuntu waguye mugico cy’abambuzi bakamwambura ibyo yari afite byose nyuma akaza gukizwa n’Umusamariyakazi.

Tagize ati, “Yesu Yantabaye haburaho gato, hariho umuntu wavaga i Yerusalemu ageze munzira ahura n’abambuzi baramukubita baranamwambura bamusiga ari intere”

Uyu muntu Abatambyi bamunyuzeho barakikira barigendera, Abarewi bamunyuzeho barakikira barigendera, abo basenganye bamunyuzeho barakikira barigengera, Umusamariya yamugezeho haburaho gato ngo apfe.

Iyi ndirimbo abatangiye kuyireba baravuga ko ikoranye ubuhanga budasanzwe bakavuga ko abahanzi nyarwanda baririmba indirimbo zihimbaza Imana ko batangiye gutera indi ntambwe.

Tahacien Titus asengera mu Itorero rya ADEPR muri Paruwase ya Rwampara ku mudugudu wa Segeem akaba amaze gusohora indirimbo zigera kuri 31 akaba afite ngo n’izindi yitegura gushyira ahagaragaza yaba izamashusho cyangwa iz’amajwi.

Kanda nda hano uyirebe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo