Zari yihenuye ku musore wifuzaga kuzungura Diamond akiriho

Nyuma yuko ku munsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin umuherwekazi Zari Hassan (The Boss Lady) atangaje ko ku mugaragaro atandukanye na Diamond babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, uyu mushabitsi akomeje kwihenura ku batari bake by’umwihariko, Apolo Rington ku ikubitiro wari watangaje ko yifuza gusimbura Diamond akirongorera uyu mugore w’abana batanu.

Zari utajya aripfana dore ko ngo anakunze kubwira abantu batandukanye ko batari mu rwego rwe abita ko baciriritse, ibi ni nabyo yakoreye umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Apolo Rington wari umaze iminsi avuga ko akunda cyane Zari cyane ko mu minsi ishize yari yamaze gutangaza ko yamaze kugura inka zisaga 40 zo gukwa uyu muherwekazi.

Aganira na BBC, Zari yakomoje ku mubano we na Diamond ndetse anakomoza ku musore umaze iminsi yaramwibasiye avuga ko amukunda cyane kurusha Diamond.

Zari abajijwe kucyo atekereza ku musore umaze iminsi yigamba ko ashaka gukundana nawe yasubije muri aya magambo agira ati “Umwana wange atwara imodoka z’ibikinisho zihenze cyane, kugira ngo ubimenye neza ugiye ukagurisha kimwe mu bikinisho by’imodoka umwana wange agendamo cyagura ubutaka bungana na Hegitare nyinshi cyane mu gihugu cye”.

Aya magambo ya Zari byasaga nk’aho acira amarenga uyu musore w’Umunya-Kenya umaze iminsi amusaba urukundo ko adashobora kumwemerera cyane ko asanga batanganya ubushobozi mu mitungo. Ringtone Apolo umusore uvuga ko akunda Zari bihebuje, asanzwe ari umuhanzi ururirimba indirimbo ziramya Imana zizwi mu ndimi z’amahanga nka “Gospel Songs”.

Mu minsi ishize nibwo uyu musore yagiye yandika amagambo anyuranye ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko agomba kuba ariwe mugabo uzahoza Zari amarira yose yatewe na Diamaond wahoze ari umugabo we.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo