Wema Sepetu yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi-Menya impamvu

Umukinnyi ukomeye w’amafilime muri Tanzania ndetse no muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Wema Sepetu, urukiko rwa rukuru rwa Kisutu ruherereye mu murwa mukuru w’iki gihugu Dar es Salaam rwasohaye impapuro zo kumuta muri yombi bitewe no kwanga kurwitaba ku byaha aregwa byo kwambara ubusa ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu munsi nibwo urubanza rwe rwagombaga kuburanishwa ku byaha aregwa kuva mu Gushyingo 2018 ubwo hajyaga hanze amashusho arimo asomana n’umusore.

Urukiko rwa Kisutu rwaramutumije maze ubushinjacyaha bumuhata ibibazo, icyo gihe yemeye ko yakoze icyaha ndetse anasaba imbabazi, yategetswe kwishyura amashiligi ya Tanzania ibihumbi 444 kugira ngo aburane ari hanze.

Uyu munsi ubwo urubanza rwabaga, Wema Sepetu ntiyigeze ahagaragara, umwunganira mu mategeko akaba yavuze ko yaje ariko akaza kugenda urubanza rutaratangira bitewe n’uburwayi butunguranye yagize.

Ubushinjacyaha bukaba bwavuze ko niyo Sepetu n’umuburanira baba bavuze ikibazo cyabo mbere bidakuraho ko bagombaga kwitaba uko byagenda kosa.

Maira Kasonda, ukuriye urukiko rwa Kisutu akaba yahise asinya impapuro zisaba ko Wema Sepetu atabwa muri yombi.

Wema Sepetu umukinnyi wa filime ukomeye, muri 2006 yabaye Nyampinga w’igihugu cya Tanzania, nyuma muri 2012 aza gukundana n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Kwiyambika ubusa, gukwirakwiza amashusho akururira abantu mu busambanyi niyo ntandaro ya byose





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo