Umutoza Minnaert yishongoye bikomeye kuri Rayon Sports, ngo bamuhaye Ubunani kare

Uwari umutoza wa Rayon Sports, Ivan Minnaert akaza kwirukanwa mu buryo budakurikije amategeko, yishongoye ku bahoze ari abayobozi bayo avuga ko gukora ibishoboka byose ngo yirukanwe byamuhesheje Noheri n’Ubunani hakiri kare.

Avuze ibi nyuma y’uko akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA kanzuye ko Rayon Sports igomba kumwishyura Miliyoni 32 kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

Nyuma y’uyu mwanzuro, Ivan Minnaert yahise agaragaza ko awishimiye aho yahise ashimira Muhirwa Prosper wari Visi Perezida w’ikipe na Rutagambwa Martin wigeze kuba Visi Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports kuba baramuhaye Noheri n’Ubunani hakiri kare.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, uyu mugabo w’Umubiligi yashimiye cyane aba bagabo ngo bakoze ibishoboka byose kugira ngo yirukanwe.

Yagize ati "Uyu mwaka Papa Noel yaje kare. Mwarakoze cyane Prosper na Martin."

"Ndashimira Martin na Prosper bakoze igishoboka cyose kugira ngo nirukanwe binyuranyije n’amategeko muri Rayon Sports. Ejo nabonye impano ya Noheri n’Ubunani."

Ku mugoroba w’ejo hashize ni bwo imyanzuro y’urubanza Minnaert yarezemo Rayon Sports yagiye hanze maze iyi kipe itegekwa kwishyura uyu mutoza amafaranga y’amadorali y’Amerika 35,535 kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko.


Ivan Minnaert yaninuye abari abayobozi ba Rayon Sports bakoze ibishoboka byose ngo yirukanwe

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo