Umukobwa wahamwe no kwica uwari umukinnyi wa Filimi Kanumba Steven yafunguwe

Nyuma y’amezi arindwi yari amaze afunzwe, Umukinnyi wa filime Elizabeth Michael [Lulu] Lulu yarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Gicurasi 2018 bitegetswe n’Urukiko Rukuru, igifungo cy’imyaka ibiri yari yahawe gisimbujwe imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amagereza muri Tanzania, Lucas Mboje yemeje iby’ifungurwa rya Lulu. Yavuze ko Urukiko rwamurekuye kuwa 9 Gicurasi 2018 ariko ava muri Gereza kuri uyu wa 14 Gicurasi 2018 nyuma y’amezi arindwi yari amaze afunzwe.

Yagize ati “Nibyo, igihano Lulu yari yarahawe cyasimbujwe imirimo ifitiye igihugu akamaro. Yarekuwe kuwa Gatandatu ahagana saa mbili za mugitondo. Ndashaka ko bisobanuka neza, aracyari imfungwa ariko igihano cye cyahinduwemo gukora imirimo azakorera hanze.”

Mu ijoro ryo ku itariki ya 6 Mata 2012 nibwo Elizabeth Michael yajyanwe mu gihome nyuma y’urupfu rw’icyamamare muri sinema ya Tanzania, Steven Kanumba ashinjwa kuba ari we wishe uyu musore bakundanaga. Yafunzwe igihe kigera ku mwaka muri Gereza ya Segerea nyuma aza gufungurwa by’agateganyo.

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Urukiko rwisumbuye rwa Kisutu rwanzuye ko nta bimenyetso bishinja uyu mukobwa icyaha yari akurikiranyweho bityo rutegeka ko afungurwa by’agateganyo. Ubushinjacyaha bwajuririye uwo mwanzuro biza kwemezwa ko uru rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru.

Kuwa 13 Ugushyingo 2017, Umucamanza mu Rukiko Rukuru Sam Rumanyika yasomye imyanzuro y’urubanza rwa Elizabeth Michael[Lulu] ashimangira ko agomba gufungwa imyaka ibiri ndetse ahita asubizwa muri Gereza.

PNG - 933.5 kb
Aha ni mu Ugushyingo 2017, ubwo Elizabeth Michael[Lulu] yakatirwaga igifungo cy’imyaka 2


Imyanzuro y’urukiko igaragaza ko Lulu ari we wishe nyakwigendera Steven Kanumba wahoze ari umukunzi we. Yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri muri gereza nyuma y’uko mu mwaka wa 2012 yari yafunguwe by’agateganyo ubutabera bukomeza gushakisha ibimenyetso uyu mukobwa ari hanze.

PNG - 846.4 kb
Elizabeth Michael[Lulu] yahoze ari umukunzi w’umukinnyi wa filime Kanumba Steven wapfuye muri Mata 2012
PNG - 1011.1 kb
Elizabeth Michael [Lulu] arekurwa
PNG - 895 kb
Elizabeth Michael[Lulu], yari asanzwe ari umukinnyi ukomeye wa filime mu gihugu cya Tanzania

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com


Travel for Free!


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo