Umuhanzi wo muri Côte d’Ivoire yapfiriye mu mpanuka

Umunya-Côte d’Ivoire wamenyekanye nka DJ Arafat w’imyaka 33 yapfiriye mu mpanuka kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2019.

Nyuma y’uko akoze impanuka ya Moto yihutiye kujyanwa mu bitaro I Abijan gusa ntibyagenze neza kuko yaje gushiramo umwuka.

Dj Arafat azwi mu myidagaduro inyuranye dore ko yari afite indirimbo ikunzwe ku isi hose yise “Coupe-Décalé”.

Biravugwa ko imodoka yamugonze yari itwawe n’umunyamakuru wa Radio Côte d’Ivoire.


Urupfu rwe rwemejwe n’icyamamare Davido wahise yandika ku rukuta rwe rwa Instagram amagambo agaragaza ko yakundaga DJ Arafat

DJ Arafat yapfiriye mu mpanuka ya Moto

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo