Umuhanzi Ali Kiba yambitse impeta umukunzi we w’uburanga habona (Amafoto)

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Mata 2018, umuhanzi Ali Kiba uri mu bakunzwe cyane mu gihugu cya Tanzania yasezeranye imbere y’Imana n’umukukunzi we mu muhango wabereye mu Mujyi wa Mombasa.

Ali Kiba yarushinganye n’umukobwa w’uburanga witwa Aminah Rikesh; mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane babanje gusezerana imbere y’Imana mu musigiti uzwi cyane wa Ummul Kulthum.

Nyuma yo gusezerana mu musigiti ahitwa Kizingo, harakurikiraho ibirori byo kwishimana n’inshuti ndetse n’imiryango yombi. Abo mu muryango wa Ali Kiba baraye bageze muri Kenya i Mombasa aho ubukwe bwabereye.

Mu bashyitsi bakuru bari bitezwe muri ubu bukwe, harimo Jakaya Kikwete wahoze ayobora Tanzania ndetse n’umuhungu we Ridhiwani Jakaya Kikwete usanzwe ari umudepite.

Ikinyamakuru Mwananchi cyatangaje ko Ridhiwani Jakaya Kikwete na se batari bubashe kwitabira ubukwe bwa Ali Kiba. Uyu mudepite yavuze ko yahawe inshingano z’akazi mu Mujyi wa Dodoma mu gihe umubyeyi we Kikwete yagiye muri Amerika mu bikorwa by’ubucuruzi bwe; bityo bombi bakaba bataza gutaha ubu bukwe.

Ali Kiba asanzwe ari inshuti magara ya Guverineri Hassan Joho ndetse uyu muhanzi akunze kujya i Mombasa kuharuhukira akagirana ibihe byiza n’uyu muyobozi. Urukundo rwa Aminah na Ali Kiba ukunze kwiyita [King Kiba] rwakomejwe n’uko bahuriye kuri Joho.

Ali Kiba agiye gukora ubukwe mu gihe asanzwe afite abana batatu bazwi yabyaranye n’abagore batatu batandukanye, muri aba bose nta n’umwe yigeze ashyingiranwa na we.

Umuhango nyirizina w’ubukwe bwa Ali Kiba:

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Lucie Kuya 19-04-2018

Yarakuze yagombaga kurongora akava mumuryango wabahungu.