Umuhanzikazi w’indirimbo zo mu njyana gakondo, Clarisse Karasira, yashyize hanze indirimbo yise “Ubuto”, yaririmbye n’ijwi rye ry’umwimerere nta bicurangisho bimuherekeje.

Iyi ni indirimbo ya gatandatu uyu muhanzikazi ashyize hanze kuva yakwinjira mu muziki mu mwaka ushize. Yatangiriye kuri Giraneza, Rwanda Shima Imana, Ntizagushuke, Komera na Twapfaga Iki? yaherukaga.

“Ubuto” ni indirimbo ifite umwihariko ugereranyije n’izindi zabanje dore ko yo nta bicurangisho byumvikanamo ahubwo ari ijwi ry’uyu muhanzikazi gusa.

Yabwiye IGIHE ko yashakaga ko ubutumwa ari bwo bwumvikana cyane kuruta ibindi kandi akubahiriza amajwi y’injyana gakondo.

Ati “Nakunze kuyikora ari umushayayo udafite ibicurangisho bivuga cyane, nshaka ko amajwi ariyo yumvikana gusa uko ari yose kandi nubahirize umujyo w’amajwi yonyine mu ndirimbo Gakondo z’u Rwanda.”

Karasira yavuze ko hari n’izindi ndirimbo yakoze zimeze nk’iyi abantu bazagenda bumva.

Ku bijyanye n’ubutumwa, yashakaga kwerekana uburere ababyeyi bakwiye guha abana n’uburyo abana bakwiye kwitwara kugira ngo bazakure ari ingirakamaro.

Yagize ati “Ubutumwa bwayo buravuga ku burere n’ubutore bukwiriye abana n’urubyiruko. Mvuga iby’uburenganzira bw’abana, bakitabwaho, bagakundwa, bagakuzwa ariko bagacyahwa.”
Avugamo kandi n’ibibazo abana n’urubyiruko bahura nabyo birimo kuba ku mihanda, ibiyobyabwenge, guterwa inda zitateganyijwe n’ibindi.

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Jay P naho amashusho atunganywa na Fayzo. Izakurikirwa n’izindi nazo zivuga byihariye ku muryango.
Kanda hano urebe iyi ndirimbo ya Clarisse Karasira,





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo