Schwarzenegger wari ufite abarinzi barenga 30 yakubiswe umugeri bitunguranye

Ubwo yari mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu bikorwa bijyanye n’imyitozo ngororamubiri, Arnold Schwarzenegger wamamaye muri Filime zakunzwe cyane ziganjemo imirwano, yakubiswe umugeri mu buryo butunguranye n’umuntu wamuturutse inyuma ari kwifata amashusho.

Uyu mugabo w’imyaka 71 y’amavuko wanabaye Guverineri wa Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2003 kugeza mu 2011, yakubiswe uyu mugeri n’umuntu wanyuze mu rihumye abarinzi barenga 30 bose bari bamurinze.

Arnold Schwarzenegger yakubiswe umugeri wo mu kirere n’uyu muntu amuturutse inyuma kuri uyu wa Gatandatu, gusa uyu mugabo nyuma yabwiye abakunze be ko nta kibazo yigeze ahura nacyo.

Yari ari ahitwa Arnold Classic Africa mu gikorwa cy’imyitozo ngororamubiri muri Johannesburg akubitwa umugeri n’umuntu umuturutse inyuma, mu gihe yari ari kwifata amashusho.

Nyuma yanditse kuri Twitter amara abafana be impungenge ababwira ko nta gikuba cyacitse, ati “ Nta kintu gikwiriye gutuma muhangayika. Natekereje ko nasunitswe n’imbaga yari ihari kandi n’ibintu bimbaho kenshi.”

Arakomeza ati “Naje kubyemera ko nakubiswe umugeri nkimara kubona amashusho nkamwe mwese. Nishimiye ko kiriya kigoryo kitabangamiye snapchat yanjye.”

Amahusho agaragaza uko iki gikorwa cyagenze yashyizwe hanze na Schwarzenegger yerekana umuntu amuturuka inyuma akamukubita umugeri mu mugongo.

Abarinzi ba Schwarzenegger bahise bamukura mu nzira vuba na bwangu.

Igitangaje cyane cyanavugishije benshi ni uburyo uyu muntu yaciye mu rihumye abarinzi barenga 30 ba Schwarzenegger akamukubita umugeri mu buryo butunguranye.

Schwarzenegger akomoka muri Autriche ariko afite ubwenegihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamamaye muri Filime zitandukanye zirimo The Terminator, Predator, Commando, Total Recall, Collateral Damage n’izindi.

Irebere muri Video uburyo umuntu yaciye mu rihumye abarinzi barenga 30 ba Schwarzenegger akamukubita umugeri amuturutse inyuma yifata amashusho:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo