SAFI Madiba yashimangiye ko yamaze kuva muri Urban Boys anavuga  impamvu

Muri iyi minsi inkuru yavugwaga cyane mu myidagaduro ni itandukana ry’abagize itsinda rya Urban Boys, havuzwe byinshi icyakora magingo aya Safi Madiba yamaze gusezera burundu muri iri tsinda ahita anatangaza ko agiye gutangira gukora umuziki ku giti cye.

Mu kiganiro kirekire Inyarwanda yagiranye na Safi Madiba yabwiye yavuze ko yasezeye muri iri tsinda ubwo bakoranaga indirimbo na Kitoko, aha bikaba byari bitewe no kutumvikana na mugenzi we Nizzo aha akaba ari ho yafatiye icyemezo akabwira Humble G mugenzi wabo ko iyo ari yo ndirimbo ya nyuma bakoranye nk’itsinda.

Safi yahamije aya makuru ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Radio Rwanda mu kiganiro Samedi Détente, aha akaba yatangaje ko icyabaye ari uko yaganiriye na bagenzi be bahoranye bareba ahazaza h’iri tsinda bakabona nta imbere rifite bituma we afata icyemezo cyo kuva muri Urban Boys. Aha yagize ati “Ubu si ndi muri Urban Boys…”

Safi udahakana ko muri Urban Boys habayemo amakimbirane yatangaje ko icyatumye ava mu itsinda mu by’ukuri ari uko yabonaga mu buryo bwo kwinjiza ku itsinda byari byarasubiye inyuma bityo yabona iterambere rya Urban Boys ritagaragaraga aha akaba yatanze urugero ko nk’ubu mu mwaka wa 2017 iri tsinda ryakozemo indirimbo ebyiri gusa mu gihe mu myaka yabanje aba bahanzi bakoraga Album buri mwaka.

Ikindi Safi Madiba yatangaje ni uko habayeho ikibazo cyo kutagira ubujyanama nyuma yo gutandukana na Richard wamenyekanye ahagarariye inzu ya Super Level, iki kimwe no kutabona ibintu kimwe mu itsinda, Safi Madiba ahamya ko biri mu bitumye ava mu itsinda cyane ko hari ukuntu bari basigaye batagihuza ku mikorere. Safi yavuze ko icyateye gusubira inyuma ari uko batahuzaga mu biganiro bajyaga bagirana.

Safi Madiba abajijwe niba yamaze gufata icyerekezo gishya yabwiye umunyamakuru ko ubu ari gutekereza ibyo yakora ari gufata akanya ko kuruhuka. Abajijwe niba indirimbo ari gukora mu ma studio atari buzihereho ngo akore umuziki we ku giti cye we yahamije ko nk’umunyamuziki hari byinshi ari gukoraho ariko atari yifuza gutangaza.

Asabwe kugira icyo abwira abakunzi ba muzika ndetse n’abe muri rusange Safi Madiba yagize ati”Icya mbere ndisegura ku bakunzi ba Urban Boys ntabwo nanjye ari icyemezo kinshimishije ariko burya iyo byananiranye biba byananiranye. Ku bafana banjye bo turaguma tuvugana byinshi bazabimenya nyuma.”

Iyo uganiriye na bagenzi be bo mu itsinda rya Urban Boys bose bakubwira ko badatunguwe na kiriya cyemezo, Humble G we ahita akubwira ko byinshi azabitangariza mu kiganiro n’abanyamakuru kizaba tariki 10 Ugushyingo 2017. Nizzo we yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko yiteguye kuba yanasigarana itsinda wenyine mu gihe bose basezera cyane ko we adashobora gusezera muri Urban Boys.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
moureen Kuya 4-12-2017

nibi.Cyane

Fidele Kuya 5-11-2017

Nkumufana birambabaje kuko gutandukana ni bikwiye kd twaryemeraga gusa niba byanze ubwo byanze Sibyiza guhatiriza