Rayon Sports yatumiye Perezida Kagame kuri Final y’igikombe cy’Amahoro itarageraho

Ubwo ikipe ya Rayon Sports yari yasuye ku Mulindi w’Intwari ahari icyicaro gikuru cya FPR-Inkotanyi ubwo yari ku rugamba rwo kubohora Igihugu, yagaragaje ko yifuza kuzabona Perezida Kagame ku mukino wa nyuma (Final) w’Igikombe cy’Amahoro batarageraho ariko bavuga ko bizeye kuzasezerera AS Kigali.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagaragaje iyi nyota yo kubona umukuru w’igihugu areba Final y’Igikombe cy’Amahoro ku munsi w’ejo taliki ya 23 Kamena 2019 ubwo abakinnyi ba Rayon Sports basuraga Indaki Perezida Kagame nk’uwari uyoboye urugamba (Chairman of High Command) yabagamo cyane ko ariwe wari uyoboye uru rugamba.

Nyuma yo gusura ku Mulindi w’intwari, Visi Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Frederic ari na we wari uyoboye iyi ‘Delegation’ yavuze ko bifuza guha Nyakubahwa Perezida Kagame ubutumire bwo kuzaza kureba umukino wa nyuma bifuza kuzageraho ku wa 04 Nyakanga uyu mwaka.

Yagize ati “Ikindi cyatuzanye ahangaha ni n’imwe mu ntego zo kugira ngo , twongere twinginge ‘His excellency’ (Perezida Kagame) kugira ngo anagaruke mu mupira w’amaguru …muziko twese umupira w’amaguru hari aho wageze bisa naho natwe twese tubigizemo uruhare kugira ngo abantu bawucikemo ariko ni natwe dukwiriye kugira uruhare kugira ngo tuwugaruremo abantu nk’aba bagize ubutwari mu gihe nk’iki".

Tuboneyeho kugira ngo tumusabe ko muri iki Gikombe cy’Amahoro, nk’ikipe ya Rayon Sports by’umwihariko, nitugera kuri Final (umukino wa nyuma) kandi twizera ko tuzayigeraho, tumusabe agaruke ku kibuga kuko murabizi iyo ahari , abantu bose barabyishimira ndetse tunamutumira kuri ‘Ouverture’ (umukino ufungura) ya CECAFA nk’igikombe n’ubundi agiramo uruhare rukomeye kugira ngo azaze adufashe kugira ngo twumve ko dufite imbaraga ze mu gutsinda ikipe ya TP Mazembe."

Rayon Sports yaraye itsinze Gicumbi FC ibitego 2-0 byiyongera kuri 7-1 bayitsinze mu mukino ubanza bituma itombora AS Kigali mu mikino ya ½ cy’irangiza bazacakirana muri iki cyumweru.

JPEG - 100.4 kb
JPEG - 106.2 kb
JPEG - 86.3 kb





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Mutabazi jean Bosco Kuya 24-06-2019

Anyway muduha update news but how you poste your photos is very bad and there is no professionalism please kindly I beg you to change how you post!

Mutabazi jean Bosco Kuya 24-06-2019

Anyway muduha update news but how you poste your photos is very bad and there is no professionalism please kindly I beg you to change how you post!